Menya bimwe mu by’ingenzi igitaramo cya Green Hills cyasigiye abanyeshuri

Abanyeshuri bo mu Ishuri Mpuzamahanga rya Green Hills Academy barishimira ko hari byinshi bungukiye mu gitaramo ngarukamwaka cy’umuco nyarwanda, kuri iyi nshuro cyari cyitiriwe umugabekazi Nyirarumaga.
Bamwe mu banyeshuri bo muri Green Hills Academy baganiriye n’Imvaho Nshya, nyuma y’igitaramo, bayitangarije ko banyuzwe kandi ko hari byinshi bakuyemo bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Keza Debora wiga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye, avuga ko kuba igitaramo cyitiriwe Nyirarumaga gihuzwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore bifite icyo bivuze kuri we.
Ati: “Binyereka imbaraga z’umugore bikampa n’ishema ndetse n’imbaraga zo gukora cyane. Nk’uko twabivuze yari umuntu ukomeye cyane, byanteye imbaraga zo kurushaho gukunda Igihugu nkanagikorera.”
Kayitankore Michael nawe wiga mu wa gatanu, avuga ko igitaramo cyitiriwe Nyirarumaga gifite umwihariko kurusha ibindi byakibanjirije.
Ati: “Icya mbere gitandukaniyeho n’ibindi, ni uko ari ubwa mbere dutaramanye n’Inganzo Ngari, baradufashije kugira ngo uyu munsi ugire umwihariko, kuko ari umunsi w’abagore twizihize ababyeyi bacu, tubatere ishema, mwabibonye ko hajemo n’interambabazi (abiga mu nshuke).“
Yongeraho ati “Kidusigiye ubumenyi,ibyishimo no kuba twafatanyije n’Inganzo Ngari tugahesha ishema uyu munsi.”
Igitaramo Rwanda Festival Nyirarumaga, cyabaye ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku mugoroba wo ku wa 08 Werurwe 2024, kibera mu ishuri rya Green Hills Academy.

Uretse ababyeyi barerera muri icyo kigo, cyanitabiriwe n’abandi barimo abayobozi ndetse n’ibyamamare, gitangira ahagana saa moya z’umugoroba nyuma y’imvura nyinshi yari imaze umwanya irimo kugwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ni igitaramo cyanyuze amaso y’abakitabiriye bitewe n’uko cyari giteguye, aho Inganzo Ngari yasimburanaga n’Itorero rya Green Hills Academy mu muhamirizo, ikinyemera n’izindi mbyino za kinyarwanda.

Nyuma y’Inganzo Ngari n’abanyeshuri ba Green Hills Academy, Cyusa Ibrahim nk’umuhanzi umenyerewe kandi ukunzwe n’abatari bake mu njyana gakondo, yatunguranye yinjira ku rubyiniro, ashimisha abari aho, yifashishije zimwe mu ndirimbo ze nka Muhoza wanjye, Imparamba n’izindi.
Igitaramo kiri hafi kurangira umuhanzi Mike Kayihura, na we yagiye ku rubyiniro maze agaragarizwa urukundo n’urubyiruko baririmbana indirimbo ze zose yaririmbye zirimo Tuza, Sabrina n’izindi.
Abiga muri Green Hills Academy bahuriza ku kintu cyo gushimira umutoza wabo, kuko abatoza neza ndetse n’iyo bavuye mu Rwanda impamba abaha ibatera ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.
Bati “Adutoza tukiri bato bikarenga kuba umutoza akatubera umubyeyi,ntabwo atwigisha kubyina gusa,atwigisha n’uko twabana n’abantu muri sosiyete, bigatuma n’iyo tuvuye ahangaha tugenda tukereka abo mu mahanga ubwiza bw’umuco wacu.”
Uretse ababyeyi barerera muri iki kigo, mu byamamare byari bihari, harimo Cyusa Ibrahim, Ange na Pamela ndetse na Muyango, bose bamenyerewe mu njyana gakondo.


