Menya aho imyiteguro y’amatora y’Abasenateri igeze n’uko azakorwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imyiteguro y’amatora y’Abasenateri azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2024, igeze kure.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles yagaragaje ko aya matora azakorwa mu buryo butaziguye kuko haba hari Inteko itora mu izina ry’Abanyarwanda bose.

Yagize ati: “Amatora tuyafite ku itiriki 16 na 17 Nzeri, kugira ngo twubahirize amategeko, cyane cyane ko abariho ubu bagomba kurangiza manda ku itariki 13 Ukwakira.”

Sena y’u Rwanda iba igizwe n’Abasenateri 26, baturuka mu byiciro bitandukanye. Hari 12 batorwa hakurikijwe Intara n’Umujyi wa Kigali. Hakaba n’abandi 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika ashingiye ku byo itegeko riteganya.

Hakaba abandi 4 bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki n’abandi 2 (umwe utorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’undi umwe utorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru yigenga).

Munyaneza yavuze ko abo Basenateri batorwa mu buryo bw’ibanga kandi butaziguye.

 Ati: “Ni ukuvuga ko hari ababatora baba baratowe n’abaturage muri rusange. Ntabwo ari abaturage twese, tuzajya gutora, bariya Basenateri 14. Abasenateri 12 buri Ntara n’Umujyi wa Kigali zifite umubare w’Abasenateri batorwamo. 

Intara y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru ndetse n’Iburengerazuba hazatorwamo Abasenateri batatu. Intara y’Amajyaruguru hazatorwamo babiri, naho mu Mujyi wa Kigali hazatorwamo Umusenateri umwe.”

Yongeyeho ko iyo mibare iterwa n’umubare w’abaturage bazituyemo, biba bifitanye isano n’umubare w’abatora muri izo Ntara n’Umujyi wa Kigali.

NEC isobanura ko abatora Abasenateri ari abagize Inama Njyanama z’Uturere twose tugize Intara hakiyongeraho na Biro z’Inama Njyanama zigize Imirenge yose igize iyo Ntara.

Mu Mujyi wa Kigali kubera ko nta Nama Njyanama z’Uturere tw’Umujyi wa Kigali zihaba, hazatora abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imirenge igize Umujyi wa Kigali hiyongereyeho abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubwayo.

Abasenateri babiri baturuka muri za Kaminuza zigenga n’iza Leta batorwa n’abarimu muri izo Kaminuza n’abashakashakashatsi b’izo Kaminuza n’amashuri makuru.

 Munyaneza yavuze ko gutanga kandidatire kuri buri byiciro byose bitorerwa, birimo kugenda neza. Byatangiye tariki ya 30 Nyakanga byagombaga kurangira tariki ya 6 Kanama 2024.

NEC ivuga ko yabonye ko iyo minsi yo gutanga kandidatire, yakwiyongera kugira ngo abiyamamaza babone amahirwe ari benshi.

Munyaneza ati: “Turabona barimo gutanga kandidatire mu buryo bushimishije. Buriya bimwe mu biranga amatora meza, ni ayarimo abakandida benshi, kugira ngo n’abatora bagire guhitamo kwagutse. Ni yo mpamvu n’iyo minsi yongerewe kugira ngo ababyifuzaga baduhamagaraga, na bo babone amahirwe bose n’umwanya wo gutanga kandidatire.”

NEC ivuga ko amatora aheruka ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yagenze neza kandi Abanyarwanda bayitabiriye mu buryo bushimishije ku kigero cya 98%. Ni mu gihe ivuga ko n’Abasenateri yizeye ko azaba mu mucyo.

Kuri ubu itegeko riteganya ko manda yabo imara imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe, kuri ubu manda y’abagize urwo rwego igomba kurangira tariki 13 Ukwakira 2024.

Biteganyijwe ko amatora y’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu azaba ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, mu gihe ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri hazatorwa umusenateri umwe wo mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’undi umwe wo mu mashuri makuru na Kaminuza byigenga.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE