Megan Arens yegukanye Umudali wa Zahabu muri ITT y’abangavu batarengeje imyaka 19

Umuholandikazi Megan Arens yegukanye Umudali wa Zahabu mu marushanwa yo gusiganwa n’ibihe (ITT) ya Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bangavu batarengeje imyaka 19, nyuma yo gukoresha iminota 25 n’amasegonda 47 ku ntera y’ibilometero 18,3.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, aho hakinnye ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 basiganwa n’igihe buri wese ku giti cye.
Inzira yakoreshejwe kuri uyu munsi ni BK Arena – Rwahama- Kimironko (Simba Supermarket) – Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza ya Kicukiro – Gahanga (Master Steel) – Sonatube – Rwandex – Mu Kanogo – Mu Mujyi- mu Kanogo – Mediheal – Kwa Mignone – Ku Muvunyi – KCC.
Umunyarwandakazi Masengesho Yvonne ni we wabimburiye abandi mu guhaguruka mu isiganwa rya ITT y’abangavu batarengeje imyaka 19.
Uyu mukinnyi yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 43 asoreza ku mwanya wa 31, ni mu gihe Uwiringiyimana Liliane yabaye uwa 40 mu bakinnyi 47 nyuma yo gukoresha iminota 30 n’amasegonda 58, bivuze ko yarushijwe iminota 5,11 n’umukinnyi wa mbere.
Isiganwa ryegukanywe n’Umuholandikazi Megan Arens w’imyaka 18 wegukanye Umudali wa Zahabu i Kigali nyuma yo gukoresha iminota 25 n’amasegonda 47.
Yahigitse Umunya-Espagne Paula Ostiz, wabaye uwa kabiri amurushije amasegonda 35 na ho Umunya-Norvege, Oda Aune Gissinger, aba uwa gatatu yasizwe amasegonda 37.
Guhera saa 14:00 Ingimbi ni zo zikurikiraho aho basiganwa ku ntera y’ibilometero 22,6.
U Rwanda ruhagariwe na Byusa Pacifique uhaguruka mbere mu gihe Ishimwe Brian ahaguruka saa 14:48.




