Mbaye umunyantege nke ikosa ryaba irya nde?- Kabila ku bashinja u Rwanda gutera RDC

“Niba ndi umunyantege nke, ikosa ni irya nde? Ese ni ikibazo cy’umuturanyi wanjye, umwanzi wanjye se, cyangwa ni ikosa ryanjye? Nubibonera Igisubizo urahita ubona igisubizo cy’ikibazo dufite. Congo ntikwiye gukomeza kuba wa mwana murizi mu Karere, ivuga uko idashoboye n’uko abandi ari abanyembaraga.”
Ubwo butumwa ni ubwa Jeseph Kabila wabajijwe icyo atekereza ku kuba u Rwanda rushinjwa guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’Igihugu yayoboye mu myaka ikabakaba 20, uwo yasize ku butegetsi akaba yaragisubije mu ntambara yaharaniye guhagarika.
Ibyo Kabila yakomojeho bishimangira ubutumwa u Rwanda rudahwema kugaragaziza amahanga ko Guverinoma ya RDC ubwayo ari yo nyirabayazana w’ibibazo biri mu Burasirazuba, ko kubigereka ku Rwanda ari ugushaka urwitwazo no guhunga inshingano zo gushaka ibisubizo birambye binyuze mu gushaka ibisubizo bahereye mu mizi.
Kabila yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Thabo Mbeki, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, wamutumiye ngo baganire ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Kabila yavuze ko ibibazo bya RDC bikwiye gukemurwa gusa n’ibiganiro by’amahoro nk’uko byagenze mu myaka isaga 20 ishize ubwo ku wa 2 Mata 2002 hasinywaga amasezerano ya Sun City [muri Afurika y’Epfo] yashyize iherezo ku ntambara ya kabiri ya Congo, Leta yasinyanye n’imitwe yotwaje intwaro.
Iyo ntambwe ikomeye iri mu byo ashimirwa kuba yarateye, Igihugu kikagira amahoro mu gihe cy’imyaka 17 yamaze ku butegetsi, ari na ho haheruka ibirari by’iterambere ry’ubukungu ryari ku murongo.
Ati: “Twavuze ku masezerano ya Sun City, yashyize ibuye ry’ifatizo ku rugendo rwo kubaka Igihugu. Sintekereza ko abahuza n’abagerageza gufasha mu biganiro bazakora ibirenze ibyo twakoze i Sun City.”
Yavuze ko ayo masezerano yabafashije gushyiraho Itegeko Nshinga ryabaye umusingi wo kubaka Igihugu, kubaka inzego, gukora amatora, n’ibindi byagombaga gukurikiraho.
Mu myaka yamaze ku butegetsi, Kabila yafashije Igihugu gukuba ubukungu bwacyo bwikuba inshuro eshanu, aho ibikorwa remezo byiyongereye ndetse hakaboneka abashoramari benshi mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bufitiye inyungu Abanyekongo.
Kabila yakomeje abwira abanyamakuru ko Guverinoma ya RDC idakwiye kwegeka ibibazo byayo ku baturanyi cyangwa abandi bo hanze, yirengagije ko ari yo ifite urufunguzo rw’ibisubizo.
Yavuze ko icyo RDC ikeneye ari ukwishakamo ibisubizo kandi Abanyekongo bagasenyera umugozi umwe kuko ari byo byatuma babona igisubizo kitagira n’umwe giheza inyuma.
Yavuze ko kuba Perezida wa RDC Felix Antoine amushinja gukorana n’umutwe wa M23 nta shingiro bifite, kuko iyo biza kuba ari ko bimeze ibintu bitakabaye bimeze uko biri uyu munsi.
Yavuze ko nubwo aticuza kuba yarashyigikiye Perezida Tshisekedi, habayeho amakosa ku buyobozi bwe ari na yo mpamvu yiteguye kuba yayakosora.
Yavuze ko gukemura ibibazo bya RDC bisaba kubanza kwinjira mu mizi yabyo, ukava mu kwitana bamwana no gutwerera ibibazo abandi. Ati: “Aho gutekereza ko ibintu birimo kuba ari umusaruro uva ahandi, hari ubwo dukwiye kwibaza ngo ese ni twe kibazo, cyangwa se iki kibazo si icyacu? None se ni gute twagikemura nk’Abanyekongo?”
Yagarutse ku nama aherutse gutumiza yamuhuje n’abatavuga rumwe na Leta, abahagararye Sosiyete Sivile n’abandi bifuriza ineza RDC, ashimangira ko intego nyamukuru yari ugufatanya gusesengura ibirimo kuba n’uruhare rwa buri wese mu kibazo ndetse n’umusanzu yagira mu kugishakira igisubizo kirambye.
Ati: “Twiteguye guharanira amahoro dushishikaye, iyo ni na yo yari intego yacu mu myaka 22 ishize ubwo twazaga i Sun City tugasinyana amasezerano. Imyitwarire yacu nyuma y’amakuru dufite ni ukongera guhaguruka tugaharanira amahoro mu bushobozi bwose dufite.”
Avuga ko Abanyekongo batagikeneye guhora mu ntambara zisubira buri gihe runaka, kandi ko ibyo bishoboka gusa Igihe Guverinoma ya RDC yemeye kugendera ku mahame shingiro no gusubira ku meza y’ibiganiro n’Abanyekongo batavuga rumwe na yo.