Mbarushimana Abdou yagizwe Umutoza mushya wa Vision FC

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 5, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Mbarushimana Abdou yagizwe Umutoza wa Vision FC, asimbuye Umwongereza Calum Shaun Selby uherutse kwikuranwa kubera umusuro mubi yatangiranye muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, ni bwo Vision FC yagaragaje ko ifite umutoza mushya ibinyujuje ku mbuga nkoranyamabaga zayo.

Mbere yo gutangira akazi muri iyi kipe yavuze ko azi neza akazi bagenzi be bakoze, kandi yiteguye kongeraho uruhare rwe ahereye ku mukino uzamuhuza n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ati: “Ni iby’agaciro gutangirira ku ikipe nziza nka APR FC, kuko iteka iba ihabwa amahirwe yo gutwara shampiyona. Urebye imikino bakinnye usanga twe bihagaze neza kuko twarafatishije. Ntabwo byoroshye ariko si ukuvuga ko ibikomeye byose bidashoboka ubwo rero tugiye kugerageza dushake intsinzi’’

Banamwana Camarade, ni we uzakomeza kuba Umutoza Wungirije muri iyi kipe izahura na APR FC ku wa Kane, mu mukino w’Umunsi wa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku munsi wa cyenda wa Shampiyona.

Mbarushimana yanyuze mu makipe arimo AS Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri, Rayon Sports, Etoile de l’Est, Bugesera FC n’izindi.

Kugeza ubu Vision FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota atanu gusa mu mikino umunani imaze gukina.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 5, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE