Mazutu yazamutseho 5%, nta gikuba cyacika ku biciro by’ibicuruzwa- MINICOM
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Prudence Sebahizi yasobanuye ko nubwo habayeho izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, by’umwihariko igiciro cya mazutu kitazatuma habaho n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa, kuko yazamutse ku kigero gito cya 5% kuri litiro.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo, ubwo yasobanuraga ko izamuka ridakanganye, kuko Leta yigomwe byinshi ngo igiciro kitabangamira Abanyarwanda.
Yagize ati: “Impamvu dukunze guhuza ibiciro bya peteroli n’ibiciro by’ibicuruzwa muri rusange ni ubwikorezi, bukoresha imodoka zinywa mazutu kandi Leta yigomwe byinshi ngo mazutu itazamuka cyane, yazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije nuko yashoboraga kuzamuka iyo Leta itigomwa byinshi, nta gikuba cyacika ku bijyanye n’ibiciro. Ntabwo rero twiteze impinduka ku biciro by’ibiribwa.”
Yongeyeho ati: “Iryo zamuka rya 5% ku giciro cya litiro ya mazutu, iyo ugishyize ku ijanisha ku giciro cy’ibicuruzwa usanga ari akantu gato cyane, ni ukuvuga ngo mazutu yiyongereyeho 5% kuri litiro, litiro yatwara toni ibilometero bingahe? Iyo ubigereranyije usanga iryo hinduka nta n’uburyo warishyira ku giciro cy’ibicuruzwa, birumvikana ariko ntibizabura.”
Ku bijyanye n’ingamba zo kurinda ihindagurika ry’ibiciro ku biribwa, Minisitiri Sebahizi yavuze koubusanzwe ibiciro bya peteroli bigira ingaruka no ku bindi biciro, ariko ko Leta yafashe ingamba zirengera umuguzi.
Ati: “Ibiciro bya Petroli ni byo bigira ingaruka ku bindi biciro. Ubundi mu Rwanda iyo dutumije peteroli hanze bitwara amezi 2. Kugira ngo tubashe guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro mpuzamahanga bidusaba ko igihe ibiciro ku isoko mpuzamahanga byagabanyutse tuba dushobora kubika peteroli nyinshi, turimo kongera ububiko bwa peteroli.”
Yakomeje agaragaza izindi ngamba zigamije kurengera umuguzi.
Ati: “Ingamba ya 2, ikiguzi cy’ubwikorezi hagati y’Umuhora wo Hagati n’Umuhora wa Ruguru, biratandukanye ku burtyo ibicuruzwa byanyuze mu Muhora wa Ruguru, ku cyambu cya Mombasa biba bihenze, ubu turimo kuganira na Leta ya Kenya ngo badufashe gukoresha umuyoboro wa peteroli ugera ahitwa Eldoret, izajya igera mu Rwanda idahenze cyane.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko indi ngamba ari ugushishikarira gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi no kongera unusaruro w’imbere mu gihugu.
Ati: “Ingamba ya 3 turimo gushishikariza abantu bose gukoresha cyane imodoka z’amashanyarazi aho bishoboka.
Ku biciro by’ibiribwa uretse kugabanya ibiciro bya petroli ni ukongera umusaruro imbere mu gihugu bidufasha kubungabunga ifaranga ryacu, kugabanya ibyo dukura hanze tukongera ibyo dukora mu gihugu imbere.”
Yashishikarije Abanyarwanda cyane abacuruzi kubyitwaramo neza bakirinda kuzamura ibiciro ku buryo budasobanutse n’abaguzi bagaragaje ahari umucuruzi wabyitwaje, habaho gukora imibare bigasobanuka.