Mathuki wayoboye EAC agiye gukorwaho iperereza akekwaho ruswa

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yatangaje ko igiye gukora iperereza ku wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Dr. Peter Mathuki, ashinjwa kuba yarakoresheje umwanya yari afite akakira ruswa.
Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, aho umwe mu bakoranye na Mathuki yavuze ko yaranzwe n’imyitwarire idahwitse ashingiye ahanini ku micungire mibi y’umutungo wa EAC ndetse no gukoresha ikimenyane mu gihe cyo gushyira mu myanya abakozi.
Dr. Mathuki yatangiye akazi mu Bunyamabanga bwa EAC muri Mata 2021, akora imyaka 3 mbere yo kugirwa Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya, mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.
Ubwo yageza ibirego ashinja Mathuki kuri Komite ya EALA ishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ku wa Mbere, umwe mu bagize EALA Kennedy Mukulia, yavuze ko ku buyobozi bwa Dr. Mathuki yaranzwe n’umuco wo kudahana, “kunyuranya n’amasezerano ya EAC n’andi mategeko, kutubahiriza inshingano uko bikwiye n’imicungirie mibi y’umutungo wa EAC.”
Mu madosiye ashinja ruswa Dr. Mathuki, harimo kuba yaragize imyitwarire mibi ndetse abanyamategeko bakaba bashinja n’abandi bakoranye mu biro kuba barabafatanyije gusesagura umutungo wa EAC mu bidafite umumaro.
Mu itangazo EALA yasohoye ejo ku wa Kabiri yagize iti: “Abashoboraga kumukeka, baterwaga ubwoba, bakirukanwa mu kazi cyangwa bagahindurirwa imyanya ndetse bagategekwa kutagira urugendo mu ndege bongera gukora”.
EALA yakomeje ati: “Akanama ka EAC kabaye baringa kajya mu maboko y’umuntu umwe.”
Mukulia kandi yatangaje ko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutungo wa EAC na we yaranzwe no gusesagura, ati: “Ibyo yakoze ntaho byigeze biba ku bagize Inteko Rusange ya EAC”
Mukulia kandi yatanze ibihamya bishinja Umucungamutungo, Umuyobozi w’ibijyanye n’Imari, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umucungo n’Ingengo y’Imari “guhimba ibyo gukoresha amfaranga yagenwe mu ngengo y’imari ya EAC nyamara bidateganyijwe mu mategeko n’amabwiriza agenga uwo muryango.”
Mukulia kandi yerekanye impapuro zigaragaza ko umuyobozi w’ishami rishinzwe imari zimushinjwa “guhimba ingendo z’indege zitari ngombwa kugira ahabwe amafaranga azigendaho.”
Yagaragaje ko amafaranga yasesaguriwe kuri Mathuki abarirwa hagati y’ibihumbi 5000 na 20 000 by’amadolari y’Amerika, yatakajwe mu bikorwa n’ingendo zitari ngombwa.
Abanyamategeko kandi banashinja Dr. Mathuki kwigwizaho umutungo no guha akazi abo baziranye barimo abavandimwe, inshuti ndetse n’abakobwa b’inshuti ze.
Komite ishinzwe amategeko muri EALA yijeje ko iperereza kuri aba bayobozi rigiye gutangira, icyakora n’ubwo itagaragaje igihe rizatangirira n’igihe rizasorezwa yavuze ko ibizavamo kuri iki kibazo izabitanga ndetse inagihe umurongo.
Mu kwezi gushize kwa Mata, Inama y’Abaminisitiri ba EAC yemeje ko uwari wungirije Mathuki ku Bunyamabanga Bukuru bwa EAC, Annette Ssemuwemba ari we ukomeza kuyibera Umunyabanga Mukuru w’Agateganyo, mu gihe hagitegerejwe ko Veronica Nduva watanzwe na Kenya ngo asimbure Mathuki arahirira kurangiza manda ye, izarangira mu 2026.