Massamba yashimiye Perezida Kagame ukomeje guhagarara ku Rwanda 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Intore Massamba umuhanzi muri gakondo akaba n’umwe mu batoza b’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, yashimiye Perezida Paul Kagame ukomeje gufasha Abanyarwanda guharanira uburenganzira bwabo, amwizeza ko bari kumwe mu bihe u Rwanda rurimo gucamo.

Yabigarutseho mu gitaramo ‘Inka’ cyateguwe n’Itorero Inyamibwa cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wa tariki 15 Werurwe 2025.

Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, Umuyobozi w’Itorero Rusagara Rodrigue, yafashe umwanya ashimira abantu batandukanye barimo intore zababanjirije zirimo Massamba na Muyango, abasaba kujya ku rubyiniro bakakirizwa amashyi y’urufaya.

Bakigera ku rubyiniro, Massamba yahawe ijambo yakoresheje ashimiramo Perezida Paul Kagame ukomeje guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda. 

Yagize ati: “Nagira ngo mumpere amashyi menshi cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Isi yose ihanze amaso u Rwanda. Ibyo idushakaho murabizi ariko yaba inzara, kubabara, twarashonje bihagije ntacyo bazadukangisha.”

Yakomeje agira ati: “[…] Kubera amateka yacu. Ubuhunzi tukajya gushaka Igihugu tukakibona cyiza cyane, hari abandi babigenje uko natwe twabigenje kandi ntacyo bitwaye na gato, ni cyo gituma abashaka kuduhora ibyo bishakiye twizeye ko batazagira icyo badutwara na kimwe. Urinzwe n’intare ntacyo aba.”

Massamba yasoreje ku ndirimbo zitandukanye zirimo ‘U Rwanda Mureba’ yakunze gukoreshwa mu kwamamaza Perezida Kagame, ‘Iya mbere Ukwakira’, ‘Forteen’ (Abasore twarutashye) asoreza kuri ‘Sisi Wenyewe’.

Uretse Massamba waririmbye, Muyango afatanyije n’itsinda rya Ange na Pamela bafatanyije kuririmba indirimbo ‘Karame uwangabiye’ igaruka ku bigwi bya Perezida Kagame.

Hanaririmbwe izindi indirimbo zizihiza intwari nka ‘Urugamba ngo Rurahinda’ izwi’Maji Maji’ yakunzwe ikanabyinwa n’abatari bake.

Ni igitaramo cytiriwe ‘Inka’ cyagaragayemo indirimbo, imbyino n’umukino, byose byagarukaga ku mwihariko w’inka, ubukungu bwayo, hamwe n’icyo ivuze mu muco w’Abanyarwanda, baba abo mu binyejana byo hambere ndetse n’ab’ubu.

Uretse iki gitaramo, Inyamibwa zimaze igihe zitangaje ko zigiye gukurikizaho ibindi bitaramo birimo ikizabera mu Karere ka Huye, ari na ho iryo torero ryavukiye, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, hamwe n’ikindi bateganya kuzakorera i Kampala muri Uganda.

Mu gitaramo Inka, Inyamibwa zagaragaje ko Inka yareraga abana kuko yakamwaga bakanywa amata kuva kera n’uyu munsi.
Inyamibwa zibanze ku ndirimbo n’imbyino zirata Inka.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE