Masamba yakuyeho urujijo ku bibaza niba yarigeze aba umusirikare

Umuhanzi akaba n’umunyabigwi mu njyana gakondo Masamba Intore yatangaje ko atigeze abaho umusirikare nubwo yahawe imyitozo yose ya gisirikare ndetse ko yujuje byose umusirikare nyawe asabwa.
Ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ry’itariki 25 Nyakanga 2024, ubwo yari umutumirwa muri Gen-Z Comedy, mu gace kayo kitwa Meet me Tonight, gatumirwamo ibyamamare bitandukanye hagamijwe kuganiriza urubyiruko barwereka amahirwe ahari mu rwego rwo kurushaho kubafasha kwiteza imbere.
Masamba wari kumwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu guhera mu 1990, yavuze ko nubwo icyo gihe yahawe imyitozo yose ya gisirikare ariko atigeze yemererwa kuba umusirikare kubera izindi nshingano yahise ahabwa.
Yagize ati : “Ibiba muri kosi ya gisirikare byose nabiciyemo, icyari gikomeye cyane nibuka ni uko nkirangiza numvaga ntashaka kubaho ubuzima bujyanye n’ubw’abasivili, nashakaga ubuzima bwa gisirikare kubera ko nari maze gukamirika bihagije, hanyuma ndabisaba abakuru bari aho baravuga bati ntabwo ariho wowe tugukeneye, nakoraga fandurayizingi (Fundraising) ninjizaga amafaranga menshi ubwo impungure, amasasu, imyambaro byarabonekaga, byari uko kuzenguruka iyi Si kugira ngo nkusanye amafaranga, aba ari rwo rugamba banjyanamo.”
Masamba avuga ko yahise ashyirwa mu bahanzi bifashishwaga mu guhimba indirimbo zafashaga muri molare y’abasirikare mu gihe cy’urugamba no gukora ibitaramo bitandukanye byabaga bigamije gukusanyirizwamo imisanzu y’amafaranga yafashaga mu kugura amasasu, ibiryo n’ibindi.
Uyu muhanzi yanahishuye ko indirimbo Wirira ikunze gukoreshwa mu bukwe, ari iyo yahimbiye uwari umukunzi we ubwo yamusezeragaho agiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Ati: “Maze gukura nkundana n’undi, ngiye kugenda nza kumubwira ko ngiye ku rugamba twagendaga tudasezeye, muzi indirimbo namuhimbiye anyegereye cyane andeba n’amarira menshi kuko namusezeraga, naravuze ngo ku w’ibitekerezo byanjye bihora bizereraho kandi uwo mpora nipfumbatije umutima wanjye, ihorere wirira, wirira ndakwinginze nzagaruka.”
Yongeraho ati: “Ibyo mbabwira ni byo nakomeje ngira nti ndibuka unsezera ungira inama uti igihe cy’amatage kirageze none urabe umugabo aho utabaye tugushimiye ubutwari watweretse, ubwo naringiye cyane, ntangiye kumukunda cyane ntangiye kumva bingoye kumusiga, n’uko ngira nti ngwino rukundo uwantwaye roho, ngwino ungwe mu nda dusezerane, ihorere, ihorere nyambo izira ikinegu, byishimo byanjye urabeho neza. ntabwo byari byoroshye kumucika.”
Icyo gihe ngo urubyiruko rw’abasore rwatinye gutabara yagarutse agasanga basigaye babita amazina y’abakobwa, maze abagira inama yo kujya ku rugamba bagatabara nk’abandi, n’uko barakunda baratabara.
Ibi byose ngo ni ibigize inkuru z’icyo gihe, kandi azakomeza kusangiza abakiri bato kugira ngo zirusheho gutuma bumva inshingano yabo yo gukunda no kurinda u Rwanda.
Mu ndirimbo Masamba Intore yahimbye muri ibyo bihe byo kubohora u Rwanda, harimo Dushengurukanye Isheja, Iya mbere Ukwakira, Nzovu, n’izindi zitandukanye zose zagarukaga ku rugamba rwo kubohora Igihugu zinatanga molare ku basirikare.
