Masaka: Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye abaturage kuzitabira amatora

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gihe habura iminsi 28 ngo abanyarwanda batore Perezida wa Repubulika n’intumwa za rubanda, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasabye abaturage kuzitabira amatora inasobanura uko itora rizakorwa.

Muhinda Charles, Umukozi wa Komisiyo y’amatora mu Karere ka Kicukiro, yabigarutseho ejo ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024 mu gitaramo mpuzamatorero cy’imyaka 30 yo gushima mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Igitaramo cyitabiriwe n’abasaga 5,000 bo mu madini n’amatorero, abayobozi mu nzego zitandukanye; ubuyobozi nshingwabikorwa bw’Akarere, iz’umutekano, ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka n’Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali, Pasiteri Valente Rurangwa.

Muhinda yagaragaje ko abanyarwanda bazahimbaza Imana bamaze gutora umuyobozi bihitiyemo.

Yavuze ko amatora azatangira saa moya kugeza saa cyenda ku itariki 15 Nyakanga 2024. Umunsi ukurikiyeho tariki 16 amatora y’abahagarariye abagore azatangira saa yine arangire saa cyenda.

Icyumba cy’itora kizorohereza abazota kandi kizaba kirimo ubwihugiko bibiri.

Akomeza agira ati: “Urupapuro rw’itora rufite ibara ryarwo n’urw’abadepite rufite ibara ryarwo. Urupapuro rw’itora ku biyamamarije Perezida hazaba hariho abakandida batatu.

Icyo tubasaba nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ni ukwitabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida no kuzitabira amatora kandi ku gihe.”

Muhinda yasabye abaturage ko amatora arangiye, bashobora no kwitabira ibarura ry’amajwi.

Pasiteri Rurangwa wigishije ijambo ry’Imana yavuze ko muri iyi myaka irindwi hari byinshi abanyarwanda bashimira Imana.

Yavuze ko bimwe mu byo abanyarwanda bishimira ari uko nyakatsi yacitse mu Rwanda, bikagera n’aho umunyarwanda aryama ahantu heza.

Umuyobozi w’amadini n’amatorero mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko abakozi b’Imana batari abanyapoliti ariko ko ari abanyarwanda bifuza kubaho neza bityo ko bazatora neza.

Yagize ati: “Dawidi w’Abayisiraheli asa n’ubwiza bwa Dawidi wacu mu Rwanda batubwiye bityo rero ntitugomba kumwitesha.”

Polisi mu Karere ka Kicukiro yasabye abitabiriye igitaramo mpuzamatorero ubufatanye kugira ngo bakomeze barinde ibyagezweho agaragaza ko umutekano uri ku isonga mu Rwanda.

Yasabye abitabiriye igitaramo gutangira amakuru ku gihe bityo bakava mu bwiza bajya mu bundi.

Yagize ati: “Igihe cyose utangiye amakuru ku gihe uba ukumiriye icyaha kitaraba.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss, asobanura ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho.

Ati: “Nk’amadini n’amatorero bagaragazaga ko icyo ubuyobozi bwiza bwabagejejeho nk’abayoboke b’amadini n’amatorero ariko kandi nk’abanyarwanda.”

Inyigisho zatanzwe ni uko umukirisitu mwiza akunda Imana kandi agakunda n’igihugu cye.

Yibukije abitabiriye igitaramo mpuzamatorero ko bigomba kwitabira amatora nk’abanyarwanda.

Akomeza agira ati: “Ikindi twababwiye ko bigomba kwitwaza indangamuntu kuko ari iyo izabafasha gutora.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro busaba Ababyeyi bafite abana barengeje imyaka 16 kwifotoza nabo bakazabasha kwitabira igikorwa cy’amatora.

Mukarushema Yvette umwe mu bitabiriye igitaramo yavuze ko nk’umukirisitu agomba kwitabira gahunda za Leta zirimo no kuzagira Uruhare mu kwitorera Umukuru w’Igihugu n’intumwa za Rubanda.

Umuziranenge Germaine wo mu itorero ry’Abangirikane yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye kuzatora umukuru w’igihugu ari ubwa mbere agashishikariza abaririmbyi bagenzi be kuzatora neza.

Yahamije ko mu Murenge wa Masaka biteguye gutora neza kandi ko ngo ari ubukwe barimo gutegura neza bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 22 Kamena 2024 bisozwe ku wa 13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.

Mu gihugu hateguwe site z’itora 2,441 n’ibyumba by’itora 17,400 mu gihe abanyarwanda baba mu mahanga hari ibiro by’itora 140 mu bihugu 74.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE