Masaka: Bashimira ubuyobozi bwiza bwabahaye ijambo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abagore bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali barishimira ko bahawe ijambo bigatuma bagira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Babigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Ibirori byaranzwe no kuremera abagore batishoboye, bakata umutsima nk’ikimenyetso cyo kwishimira imyaka 30 umugore amaze ahawe agaciro ndetse n’ijambo.

Bahamya ko ari umunsi w’ibyishimo ku mugore biturutse ku gaciro bavuga ko basubijwe n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.

Mukarwesa Sarah wo muri Gitaraga mu Murenge wa Masaka ashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabohoye igihugu abagore bakagira ijambo kuva mu myaka 30 ishize.

Icyakora avuga ko nyuma yo kwimurwa mu manegeka aho yari atuye ku Mulindi, yagize imibereho mibi hakiyongeraho kurera abana batatu wenyine.

Ashima abagore ba Dubai Port World Kigali bamuhaye imashini idoda n’igishoro azaheraho agura ibitenge n’ibitambaro byo kudoda.

Yagize ati: “Nimuwe mu bantu bari batuye mu manegeka ku Mulindi, nari mfite atoliye muri icyo gihe twimutse, ubuzima buza kuba bubi, ibikoresho ngenda mbitanga kugira ngo nirengere”.

Uwimana Christine umwe mu bagize itsinda rya Ayabaraya ryize ibijyanye no gutunganya imisatsi, no kudoda, ashima abafatanyabikorwa babahaye ibikoresho bya salon akavuga ko imibereho igiye guhinduka.

Yishimira ko yagize amahirwe yo kuvukira mu buyobozi bushishikajwe no guteza imbere umugore bityo ko na we azakora ibishoboka agatera imbere ahereye ku bushobozi bw’ibikoresho baremewe na SOS.

Munezero Chantal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Masaka, yabwiye Imvaho Nshya ko Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kuri we uvuze umunsi w’ibyishimo nk’abagore bahawe ijambo.

Kera umugore yarahezwaga ntagaragare mu ruhando mpuzamahanga, ntagaragare mu bucuruzi, mu bikorwa by’iterambere bityo ngo Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uvuze ikintu kinini.

Bafatanyije n’abafatanyabikorwa baremeye abagore batishoboye kugira ngo na bo bashobore kwiteza imbere.

Yakomoje ku nyiturano baha Perezida Kagame watumye umugore agira ijambo.

Ati: “Ni byinshi cyane ku mukuru w’igihugu waduhaye ijambo, watwemereye kuvugira mu ruhame, tukabasha kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, icyo twamwitura ni ugukora cyane kugira ngo abone ko abo yahaye agaciro nabo bakiriye neza ako gaciro, na bo bakabasha kwiteza imbere”.

Avuga ko bafite icyizere cy’uko bazongera bakamutora 100% nk’abagore kuko ngo aho yabagejeje ni ahantu hashimishije.

Ati: “Icyo twamusezeranya ni uko tuzakomeza gukora cyane, twiteza imbere mu buryo bwose; mu bucuruzi, mu ikoranabuhanga, tuzakomeza gusigasira ibyo yatugejejeho kugira ngo twe gusubira inyuma”.

Depite Izabiliza Marie Médiatrice, yasabye abagabo guherekeza abagore bahawe ibikoresho kugira ngo na bo bagere ku iterambere.

Yongeraho ko abagore na bo bakwiye kugira uruhare mu kuganiriza abagabo babo.

Ati: “Abagore tuzaherekeza mu iterambere namwe mubwire abagabo banyu kugira ngo nabo bumve ko icyo umugore yacyuye mu rugo, atari icyo kumuhereza ngo ajye kukinywera ahubwo bigishwe uburyo urugo rwabo bagomba kurucungira hamwe”. 

Abagore bakora ubukorikori mu Murenge wa Masaka bagize umwanya wo kumurika bimwe mu byakorwaga n’abagabo, bakishimira ko na bo babikora kandi bikabinjiriza agatubutse.

Abayobozi muri DP World Kigali bifatanyije n’Abagore ba Masaka kwizihiza umunsi w’Abagore ndetse banagenera abagore batishoboye imashini zidoda
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Murenge wa Masaka
Hatanzwe ibikoresho byifashishwa mu gutunganya umusatsi, bigenerwa abagore bagize itsinda ry’Ayabaraya
DP World Kigali yageneye ishimwe ubuyobozi bw’Umurenge wa Masaka
Hakaswe umutsima mu kwishimira imyaka 30 umugore ahawe ijambo
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE