Maroc: Abanyarwanda bizihije Kwibohora 30 bishimira intsinzi ya Perezida Kagame

Ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Ambasade y’u Rwanda mu bwami bwa Maroc ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu yizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye (Kwibohora 30) bushimira intsinzi idashidikanwaho ya Paul Kagame watorewe gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Mu matora yabaye ku ya 14 Nyakanga mu mahanga no ku ya 15 Nyakanga mu Gihugu imbere, Perezida Kagame yegukanye intsinzi n’amajwi 99.18% yanikira abakandida babiri bari bahanganye basaranganyije ijanisha ry’ibice.
Ibrori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 30 byabereye i Rabat, byitabiriwa n’abasaga 200 barimo abayobozi bakuru ba Maroc, ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abikorera ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta, urubyiruko rw’Abanyarwanda biga muri Maroc, abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti z’uRwanda.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc Madamu Shakilla K. Umutoni, yashimye ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuba zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigafungura amarembo yo kubaka Igihugu.
Ambasaderi Umutoni yibukije ko gutorwa kwa Nyakubahwa Paul Kagame ku bwiganze bw’amajwi menshi bishimangira icyizere Abanyarwanda bafitiye uwabayoboye mu iterambere muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yongeyeho ko iyi ntsinzi kandi ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’icyerekezo cyo gukomeza inzira y’iterambere bahisemo.
Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi wa Maroc Bwana Ryad Mezzour, wari umushyitsi mukuru uhagarariye Guverinoma ya Maroc, yashimangiye umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Maroc, ashimira u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwiyubaka kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Paul Kagame.
Minisitiri Mezzour ati: “U Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi, urebye amateka yarwo yihariye ukareba uburyo rwabashije kwiyubaka nta gushidikanya ko ari urugero rwa rw’inkuru y’intsinzi muri Afurika.”
Minisitiri Ryad Mezzour yagaragaje kandi ko igihugu cya Maroc gishimishijwe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe.
Itorero Icyeza cy’Indatwa ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Maroc ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibirori mu mbyinonyarwanda zinogeye ijisho zasusurukije abari aho.








