Mariya Yohana yahishuye icyamukomeje nyuma yo kubura abana bose

Mariya Yohana, Umuhazi w’umunyabigwi mu njyana gakondo akaba yaranahimbye indirimbo zo gukunda Igihugu, yahishuye icyamuteye gukomera nyuma yo gupfusha abana bose harimo abaguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Uyu muhanzi uri mu bahimbye indirimbo zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora Igihugu avuga ko kuba akomeye kandi akaba agikorera Igihugu atanga n’umurage ku bakiri bato abikesha isezerano yahaye umukobwa we batahanye mu Rwanda mbereho gato y’uko yitaba Imana.
Ubwo yari mu kiganiro kuri uyu wa 01 Kamena 2025 yatangaje ko gukomera abikesha byinshi birimo n’iryo sezerano.
Yagize ati:” Nari mfite umukobwa wari umaze kugera mu myaka 25, uwo twageranye mu Rwanda muri 1995, tugeze ino ararwara amera nabi ageze aho arambwira ati uzi n’ibindi wikomeza kumvuza utazabura uko unshyingura.”
Ariko icyo gihe murwaje nabaga ndira akambwira ati ariko se uzarira ugeze ryari (…) ibyo twavuganye byose ndabyibuka.”
Avuga ko yamusabye kutazabona yarasajijwe n’agahinda maze na we akabimwemerera.
Ati: “Ageze aho arambwira ati urabizi ukunda gusenga, uzi kwihangana, iyi minsi yanjye ya nyuma nshobora gupfa ariko nanjye ndagusaba ko aho nzaba ndi (mu Ijuru) aho ariho hose sinzumve umuntu umbwira ati kebuka urebe agakecuru kamaze abana kasaze, ndamubwira nti humura ntuzambona ndi ahantu narasaze ati urabinyemereye nti yego kandi Imana izabimfasha.”
Mariya Yohana avuga ko nyuma yo kumushyingura yakomeye kubera iryo sezerano yamuhaye kandi uko yakomeje kuririmba indirimbo zikomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yumva n’ubuhamya bw’ababuze ababo yarushijeho gukomera.
Ati: “Kuva ubwo maze kumushyingura narakomeye koko, ntibyambuzaga kurira ariko simperanwe noneho nikubita mu babuze ababyeyi abandi babuze abana mbihuza na bya bindi byanjye mbishyira mu gatebo kamwe nkaririmbira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi numva binshimishije.”
Akomeza avuga ko nubwo ibyo byose byamukomeje, indirimbo zose yahimbye zo gukomera no guhoza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yazandikaga arira ariko agasaba Imana kumukomeza igihe agiye kuririmba.
Avuga ko zimwe mu ndirimbo yahimbanye n’uwo mukobwa we harimo Intsinzi, Turatashye Inkotanyi, Mureke mbabwire inzozi narose n’izindi.
Ibyo Mariya Yohana abigarutseho mu gihe arimo gutegura gukora igitaramo yise Inkera y’Abahizi cyo gusingiza Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igitaramo giteganyijwe tariki 03 Nyakanga 2025, akazanakimurikiramo Album ye ya kabiri yise ‘Komeza Ibirindiro’ yibanda ku bigwi by’Umukuru w’Igihugu cyane ko yifuza kumushimira.
Biteganyijwe ko igitaramo Inkera y’Abahizi kizabera kuri Intare Arena Rusororo, mu Karere ka Gasabo.
