Marines FC yakuye Rayon Sports ku mwanya wa mbere ufatwa na APR FC

Marines FC yanganyije na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports itakaza umwanya wa mbere nyuma yaho APR FC itsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Iyi mikino yombi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025.
Mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda Marines FC yari yakiriye Rayon Sports.
Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze kuyobora Shampiyona, Marines FC yashakaga amanota atatu yo kuyifasha gukomeza kwizera kuguma mu cyiciro.
Mbere y’imikino yose y’umunsi wa 23 wa Shampiyona, habanje gufatwa umunota wo kunamira Alain Mukuralinda witabye Imana ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025.
Nyakwigendera Mukuralinda yari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikipe ya Tsinda Batsinde ikina mu cyiciro cya kabiri.
Yahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’andi makipe akina mu cyiciro cya mbere.
Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 8 ku ruhande rwa Rayon Sports ku ishoti rikomeye ryatewe na Abeddy, umupira usanga Elanga awushota uyu munyezamu mu gatuza, Muhire Kevin agiye kuwutsinda barawumutanga.
Ku munota wa 12 Marines FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Fabio ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku mupira mwiza yahawe na Mbonyumwami Thaiba.
Nyuma yo gutsindwa igitego Rayon Sports yagarutse mu mukino itangira gusatira izamu rya Marines ishaka igitego cyo kwishyura harimo uburyo bwo ku munota wa 23 ku mupira Elanga Kanga yacomekeye Bugingo Hakim, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri na Irambona Vally itagize icyo itanga.
Ku munota wa 31, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Elanga-Kanga ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu Irambona ntiyabasha kuwugarura.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri, Marines yatangiranye impinduka Bizimungu Omar na Nizeyimana Mubaraka basimbura Ndombe na Ebenezer Niyigena.
Rayon Sports yakomeje gusatira harimo uburyo bwiza bwabonetse ku mupira Biramahire Abeddy yateye uteretse ku ikosa, Irambona awukoraho ujya muri koruneri.
Ku munota wa 56, Marines FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rugirayabo Hassan ku mupira yateye atunguye umunyezamu Khadime Ndiaye ujya murushundura.
Ku munota wa 65, Marines FC yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku mupira wakuweho n’umunyezamu Khadime Ndiaye ku ishoti rikomeye ryatewe na Ndikumana Fabio, awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 68, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Youssou Diagne n’umutwe ku mupira wari ugaruwe n’umunyezamu Irambona Vally.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe cyane na Rayon Sports yashakaga igitego cy’itsinzi cyari gutuma ikomeza kuyobora Shampiyona.
Ku munota wa 87, Rayon Sports yahushije uburyo bw’igitego ku mupira wagaruwe nabi na Rugirayabo, ufatwa na Bassane uwuteye mu izamu, ukurwamo na Irambona awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, bituma ku nshuro ya mbere Rayon Sports itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Kunganya byatumye Gikundiro igira amanota 47 ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na APR FC yagize amanota 48 nyuma yo gutsindira Bugesera FC i Nyamata igitego 1-0.
Igitego cya APR FC cyinjijwe ku munota wa 11 na Rutahizamu Djibril Qattara, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe neza na Niyibizi Ramadhan, uyu Munyaburukina Faso atsindisha umutwe.
Indi mikino yabaye uyu munsi yasize, AS Kigali yatsinze Muhazi United igitego 1-0, Amagaju FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu gihe Musanze FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1.
Umunsi wa 23 wa Shampiyona uzasozwa ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025
Police FC izakira Mukura VS, Etincelles Izakira Kiyovu Sports.

















Amafoto: Olivier Tuyisenge