Marcelo wakiniye Real Madrid yasezeye ruhago nk’umunyamwuga

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umunya-Brésil Marcelo wabaye Kapiteni wa Real Madrid, yasezeye gukina umupira w’amaguru (ruhago) nk’uwabigize umwuga, afite imyaka 36.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 6 Gashyantare 2025, mu butumwa bw’amashusho yageneye amakipe yakinnyemo yose, gusa ashimangira ko kuba ahagaritse gukina bitazamubuza gukomeza gutanga umusanzu we muri ruhago.

Yagize ati: “Real Madrid ni ikipe y’umwihariko, kuba umufana wayo ni ibyiyumviro bidasanzwe. Gukinira ikipe y’igihugu cyanjye mu byiciro byose byari iby’agaciro. Mu mutwe wanjye ntihazavamo imidali ibiri y’Imikino Olempike n’Igikombe cya Confederations Cup. Gusubira muri Fluminense bivuze byinshi ikipe yampaye.”

Yunzemo ati: “Kuyifasha gutwara ibikombe bitatu bya Copa Libertadores, ni uguha umurage abakiri bato ku kibuga cya Marcelo Vieira Stadum. Urugendo rwanjye nk’umukinnyi rurangiriye aha, ariko ndacyafite byinshi byo guha umupira w’amaguru. Mwarakoze cyane.”

Marcelo yageze muri Real Madrid mu 2007 afite imyaka 18, aba umwe mu bayifashije kwandika amateka mu myaka 122 imaze.

Mu gihe cy’imyaka 16 yayimazemo, yayikiniye imikino 546, atwara ibikombe 25 harimo bitanu bya UEFA Champions League, bine by’Isi, bitatu bya UEFA Super Cups, bitandatu bya La Liga, bibiri bya Copa del Rey, ndetse na bitanu bya Spanish Super Cups.

Mu Ikipe y’Igihugu ya Seleção yafatanyije na yo gutwara irushanwa rya Confederations Cup mu 2013, ikipe ye iba iya gatatu mu Mikino Olempike mu 2012, ndetse mu ya 2008 begukana uwa kabiri.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE