Manoj Kumar wari umukinnyi wa filime mu Buhinde yitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umukinnyi w’icyamamare mu ruhando rwa Sinema mu gihugu cy’u Buhinde (Bollywood), Harikrishan Giri Goswami wamenyekanye cyane nka Manoj Kumar, yitabye Imana azize uburwayi. 

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Dr. Santosh Shetty, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, umuganga mu bitaro bya Kokilaben Dhirubhai Ambani, aho yari arwariye.

Dr.Santosh Shetty yagize ati: “Manoj Kumar yari afite ibibazo by’ubuzima bishingiye ku zabukuru.”

Manoj Kumar yamenyekanye anakundwa muri filime z’igihinde guhera mu myaka ya za 1960 na 1970, aho yagiye agaragara muri filime zitandukanye zibanda ku gukunda Igihugu.

Usibye kuba yaramenyekanye muri filime zirimo Honeymoon yasohotse 1960, Kaanch Ki Gudiya 1961, Dr. Vidya yo mu 1962, Kalyug Aur Ramayan 1987 n’izindi kandi yanagize uruhare runini mu iterambere rya Sinema mu Buhinde.

Mu 2016 Perezida w’u Buhinde, Pranab Mukherjee, yashyikirije igihembo cy’umukinnyi w’indashyikirwa wa Sinema mu Buhinde, Manoj Kumar cyitiriwe Dadasaheb Phalke cyari gitanzwe ku nshuro ya 63.

Nyakwigendera yahagaritse gukina filime no gukora ibijyanye na zo mu 1999, akaba yitabye Imana azize uburwayi, yari afite imyaka 87, asize abana babiri n’umugore umwe.

Harikrishan Giri Goswami wamenyekanye cyane nka Manoj Kumar, yitabye Imana azize uburwayi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE