Manizabayo na Nirere begukanye ” Heroes Cycling cup 2024″

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Manizabayo Eric “Karadiyo”ukinira Benediction Club mu bagabo na Nirere Xaverine wa Team Amani mu bagore, ni bo begukanye isiganwa rya “Heroes Cycling Cup 2024” ryakinwe ku nshuro ya kane.

Iri siganwa ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 ritangizwa na Ngarambe François uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Impeta n’Imidali by’Ishimwe CHENO.

Ni isiganwa ryateguwe na n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) ifatanyije na CHENO mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari uba tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari 2024 iragira iti ” Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”.

Isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu makipe yo mu Rwanda n’abagize Ikipe ya UCI izakina Tour du Rwanda 2024.

Abakinnyi bose baryitabiriye bahagurukiye kuri BK Arena saa yine berekeza Simba Kimironko – Kibagabaga- Serena Apartment – KG 299 ST – ku mavaze ( kagondo)- KG 9 Nyarutarama – Alubibi Apartment – MTN center – RDB – KG 527 ST ( imbere y’Akarere ka Gasabo ) – Airtel Center – Mu migina – BK Arena  Iyi ntera yose ingana n’ibilometero 11,6.

Abagabo bakuru bazengurutse inshuro 11 ntera ya y’ibilometero 121, abagore n’ingimbi bazengurutse inshuro 8 ku ntera y’ibilometero 88 mu gihe abangamvu bazeguruka inshuro 5 ku ntera y’ibilometero 55.

Abagabo bakuru bazengurutse iyi ntera inshuro 11 zireshya n’ibilometero 121, uwatsinze yabaye Manizabayo Eric bakunze kwitwa “Karadiyo” wa Benediction Club yakurikiwe na Muhoza Eric  wabaye uwa kabiri.

Abarimo Hakizimana Seth na Mugisha Moïse wari uyoboye igikundi, bagerageje gukurikira abari imbere, ariko biba iby’ubusa.

Nirere Xaverine wa Team Amani yatsinze mu bagore bakinnye ibilometero 88 naho Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs ayobora mu ngimbi zakinnye iyo ntera.

Mu bangavu bakoze intera y’ibilometero 55, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team. Muri 2023 Iri siganwa ryegukanywe naTuyizere Etienne mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE