Manchester United yasinyishije Bryan Mbeumo

Manchester United yatangaje ko yasinyishije Umunya-Cameroun, Bryan Mbeumo ukina ku ruhande asatira wakiniraga Brentford atanzweho miliyoni 65£.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025, ni bwo Manchester United yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi ku masezerano y’imyaka itanu n’undi umwe ashobora kongerwa.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezereno yatangaje ko yishimiye kuza mu ikipe y’inzozi.
Ati: “Nkimara kumenya ko hari amahirwe yo kujya muri Manchester United, nagombaga gufata umwanya wo gusinyira ikipe y’inzozi zanjye.”
Yongeyeho ati: “Imitekerereze yanjye ni uguhora meze neza kurenza uko byari bimeze ejo. “Nzi neza ko mfite ubushobozi bukenewe ngo nzamuke ku rundi rwego nkinana n’abakinnyi bo ku rwego rw’isi”
Mbeumo w’imyaka 25 ari mu beza muri Premier League mu mwaka ushize, kuko yatsindiye Brentford ibitego 20.
Yabaye umukinnyi wa gatatu Manchester United yaguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Matheus Cunha na Diego Leon.

