Manchester United igiye kubaka Stade Nshya y’ibihumbi 100

Manchester United yashyize hanze igishushanyo mbonera cya Stade nshya igiye kubaka hafi ya Old Trafford aho izajya yakira abafana ibihumbi 100.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ibikorwa bya Ruhago muri Manchester United, Sir Jim Ratcliffe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025.
Iyi kipe isanzwe yakira imikino yayo kuri OldTrafford yakira abantu 74,197 imaze gusaza ku buryo bugaragara.
Iyi Stade igiye kubakwa izaba ari stade nini ya mbere mu Bwongereza bizatuma ihenda cyane, kuko izatwara agera kuri miliyari ebyiri z’amapawundi.
Ni stade ishushanyije mu buryo bw’umutaka, ikagira aho abantu bashobora kwidagadurira hanze yayo. Aho abafana bicara hazaba hari mu bice bitatu, ikagira uburebure bwa metero 200.
Bitewe n’uburebure bwayo buri wese uri mu mujyi wa Manchester nibura muri kilometero 30, azajya abasha kuyibona yaka mu mabara yayo yiganjemo umutuku wa Manchester United.
Uyu mushinga uteganyijwe kuzarangira mu myaka itanu, uzatanga akazi ku bakozi ibihumbi 92, iruhande rwayo hazakenerwa inzu nshya ibihumbi 17 zizajya ziturwamo n’abasura iyi stade cyangwa abitabira ibikorwa byayibereyemo bazaba babarirwa kuri miliyoni 1,8 buri mwaka.

