Mamelodi i Kigali, Ntwari na Mugisha mu Itsinda rimwe: Ibyaranze tombola ya CAF

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Tombola ku makipe yabashije kurenga amajonjora akagera mu matsinda ya CAF Champions League yasize Al Hilal SC izakinira kuri Stade Amahoro mu Itsinda C hamwe n’amakipe arimo Mamelodi Sundowns; CAF Confederation Cup Kaizer Chiefs ikinamo Ntwari Fiacre yisanze mu Itsinda D hamwe na Al Masry ya Mugisha Bonheur.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025 ni bwo Impuzashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yashyize ahagaragara uko amatsinda ya TotalEnergies CAF Champions League na Confederation ya 2025/26 ateye mu muhango wabereye muri Afurika y’Epfo i Johannesburg.

Amakipe 16 yakomeje mu cyiciro cy’amatsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika yagabanyijwe mu matsinda ane agizwe n’amakipe ane.

Itsinda rya mbere ryisanzemo amakipe akomeye arimo USM Alger yegukanye iri rushanwa mu 2023, Djoliba AC yo muri Mali, OC Safi yo muri Maroc na San Pedro yo muri Côte d’Ivoire

Itsinda rya kabiri ririmo Nairobi United FC ikinamo Buregeya Prince hamwe na Wydad SC yo muri Maroc, AS Maniema Union yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Azam FC yo muri Tanzania.

Itsinda C ririmo CR Belouizdad yo muri Algeria, Stellenbosch FC yo muri Afurika y’Epfo, AS Otohô yo muri Congo Brazaville na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Itsinda rifatwa nk’irizagaragaramo ihatana rikomeye cyane muri uyu mwaka ni irya kane (D) ririmo Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo ikinamo Ntwari Fiacre, Al Masry ya Mugisha Bonheur, Zamalek SC zombi zo mu Misiri na Zesco United yo muri Zambia.

Nyuma yaho habaye Tombola ya CAF Champions League yashyize AL Hilal yo muri Sudani izakirira imikino yayo kuri Stade Amahoro mu itsinda C hamwe na Mamelodi Sundowns, MC Alger na St Eloi Lupopo.

Andi matsinda ni itsinda rya mbere (A) ririmo Pyramids FC yo mu Misiri ifite igikombe giheruka cya 2025, RS Berkane yo muri Maroc, Rivers United yo muri Nigeria na Power Dynamos yo muri Zambia.

Itsinda rya kabiri rifatwa nk’irikomeye ririmo Al Ahly yo mu Misiri, Yanga SC yo muri Tanzania, AS FAR yo muri Maroc na JS Kabylie  yo muri Algeria.

Itsinda rya kane (D) ririmo ES Tunis yo muri Tunisia, Simba SCyo muri Tanzania, Petro Luanda yo muri Angola na Stade Malien yo muri Mali.

Amakipe yose mu marushanwa yombi azahatana mu mikino y’amatsinda hagati y’itariki ya 21 Ugushyingo 2025 na 16 Gashyantare 2026.

Al Hilal SC izakirira imikino yayo kuri Stade Amahoro iri kumwe n’amakipe arimo Mamelodi Sundowns
Al Masry ya Mugisha Bonheur yatomboye amakipe arimo Kaizer Chiefs ya Ntwali Fiarce na Zamalek y’Iwabo
Uko amakipe azahura muri CAF Champions League
Uko tombola ya CAF Confederation Cup yagenze
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE