Mama ntiyigeze yemera amahitamo yanjye kugeza mbonye amafaranga– Ritah Dancehall

Umwe mu babyinnyi b’injyana zigezweho bamaze kwandika izina muri Uganda Ritah Nasaazi uzwi nka Ritah Dancehall, yatangaje ko guhitamo umwuga wo kubyina, nyina yabanje kubirwanya kugeza igihe byatangiye kumwinjiriza amafaranga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, Ritah yavuze ko yaciwe intege kenshi by’umwihariko na nyina utarifuzaga ko akora uwo mwuga.
Yagize ati: “Ntangira kubyina yari intambara, kuko uwabimenyaga wese yancaga intege, inshuti, imiryango byagera kuri mama bikaba ibindi, kuko we yarabyangaga cyane akambwira ko mwambitse igisebo.”
Uyu mubyinnyi avuga ko atari byiza guca umuntu intege mu byo akora kandi abikunze, kuko hari n’igihe usanga abantu ari bo baca intege abakiri bato babinyujije mu gukwena no guseka ababyeyi babumvisha ukuntu abana babo bananiranye, bityo bigatuma abakiri bato bumva mu guhitamo icyo bakora hari umupaka.
Ritah avuga ko yirinze kumva amagambo, kuko yari azi icyo ashaka kugeza igihe umubyeyi we (nyina) yabonye ko kubyina ari umwuga nk’iyindi.
Ati: “Nakomeje gushyira imbaraga mu byo nkunda kandi nongera ubunyamwuga kugeza ubwo natangiye kubona amafaranga, noneho mama abona ko ari akazi nk’akandi kose, arabikunda kandi asigaye anshyigikira.
Ritah Dancehall ashimira umuhanzi bafana kuko ngo ari we muhanzi wamwishyuye neza ubwo yatangiraga kubyina, kandi ngo akaba yaranakomeje kumufasha.
Ritah Dancehall amenyerewe cyane mu kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye harimo n’indirimbo yagaragayemo ya Bafana yitwa Juicy Body.
