Mama Mukura’ yitabye Imana

Mukanemeye Madeleine, wamenyekanye nka “Mama Mukura”, kubera gukunda cyane ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’itabaruka rye yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, akaba yasinziriye afite imyaka 103 y’amavuko.
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu mucekeru yajyanywe mu Bitaro bya Kabutare byo mu Karere ka Huye arembye cyane, nyuma yaje koroherwa arataha.
Mukanemeye Madeleine yari umufana ukomeye w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukura VS ku buryo atashoboraga gusiba umukino wayo.
Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.
Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.
Mu 2022, Mukanemeye yavuze ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.
Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira Akarere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza asezeye Isi y’abazima.
