Mali: Imirwano irakomeje hagati y’ingabo n’inyeshyamba

Imirwano yongeye kubura kuri iki Cyumweru, hagati y’ingabo za Mali n’umutwe witandukanyije n’inyeshyamba za Tuareg mu karere k’Amajyaruguru y’igihugu nkuko Igisirikare ndetse n’inzego z’ubuyobozi zabitangaje.
Umwe mu bayobozi utatangajwe amazina yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko indege z’ingabo zagaragaye ziguruka zerekeza Kidal ku Cyumweru.
Undi Umwe mu bayobozi batowe mu nzego z’ibanze, na we yavuze ko “imirwano yongeye gutangira hafi ya Kidal” kandi ko abaturage bashobora “kumva amajwi ya roketi”.
Izi nyeshyamba ziyomoye kuriTuareg ziherutse kwigarurira umujyi uri mu Majyaruguru y’ubutayu bwa Mali ziwuvanye mu maboko y’Abatuareg nyuma y’imirwano ikaze yabashyamiranyije nkuko byatangajwe ku wa Gatatu.
Kuva inyeshyamba za Tuareg zatangiza imirwano irwanya Leta ya Mali, zirwanira ubwigenge bw’agace k’Amajyaruguru y’iki gihugu,imaze gutuma benshi bahasiga ubuzima n’abandi bavanywe mu byabo.
KAMALIZA AGNES