Mali: Ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ingorabahizi

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umutekano ukomeje kuba muke muri Mali nyuma y’uko ejo ku wa Kabiri umutwe w’inyeshyamba wagabye igitero ku ishuri rya polisi riri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba no mu tundi turere tw’iki gihugu.

Bivugwa ko abagabye igitero ari inyeshamba zifitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, zikaba zarasize zishe bamwe mu bitorezaga muri icyo kigo, ziteza imidugararo ku kibuga cy’indege Mpuzamahanaga cya Bamako bituma ingendo zihagarara ndetse zinatwika indege ya Perezida.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko abasesenguzi mu bya politiki, n’abadipolomate bavuze ko iki gitero ari igihombo gikomeye kuri Colonel Assimi Goïta n’Umuryango w’Ubukungu w’ Afurika y’uburengerazuba,ECOWAS, kandi ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wamaganye iby’icyo gitero

Televiziyo y’igihugu ya Mali ku mugoroba w’ejo yatangaje ko hari abaguye muri icyo gitero nubwo batagaragaje umubare.

Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye amacumbi yo muri iki kigo n’ibitanda bigera kuri 20 byatwitswe bigaragara ko hashobora kuba harimo n’imibiri.

Mugitondo cy’uyu Gatatu ingendo z’indege zasubukuwe ku kibuga cy’indege cya Bamako, nubwo hakiri ubwoba mu baturage ko ibitero bishobora kugaruka.

Ku buyobozi bwa Colonel Assimi Goita Mali yahagaritse umubano n’ibihugu by’abafatanyabikorwa nk’u Bufaransa, maze yifatanya n’u Burusiya bwanabahaye abarwanyi b’abacanshuro,ba ’Wagner’, ngo babashyigikire.

Ariko nanone byatangajwe ko icyo gitero cyari kigamije kwica abarwanyi benshi b’umutwe wa Wagner wo mu Burusiya, ufasha Mali guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE