Malawi: Indege yari itwaye Visi Perezida yaburiwe irengero

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari kumwe, yaburiwe irengero nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida wa Malawi.

Iyo ndege y’Ingabo za Malawi zirwanira mu kirere yavuye ku murongo w’itumanaho nyuma yo kuva mu Murwa Mukuru wa Lilongwe mu gitondo cypo kuri uyu wa Mbere.

Perezidansi ya Malawi yavuze ko iyo ndege yahagurutse saa tatu za mugitondo, iteganyijwe kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Mzuzu giherereye mu majyaruguru ya Malawi saa yine zo muri icyo gihugu.

Perezida Lazarus Chakwera yahise ategeka ko iyo ndege ishakishwa ndetse hakanorwa ubutabazi nyuma y’igihe gito abayobozi bakora mu Kigo gishinzwe indege bananiwe kuvugana n’abari bayirimo.

Perezida Lazarus Chakwera yahize ahagarika urugendo yari agiye kugirira muri Bahamas ku bw’iyi nkuru y’inshamugongo.  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE