Malawi: Arthur Peter Mutharika wabaye Perezida agiye kongera kwiyamamaza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Arthur Peter Mutharika wahoze ari Perezida wa Malawi yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu binyuze mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2025.

Uyu mukambwe wujuje imyaka 84 y’amavuko mu kwezi kwa Karindwi umwaka ushize, yatangaje ko yifuza kongera kuyobora Malawi, igihugu yayoboye kuva mu 2014 kugeza mu 2020 ubwo yatsindwaga mu matora.

Mutharika afashe iki cyemezo cyo kongera kwiyamamariza kuyobora Malawi, nyuma y’uko abaturage batishimiye ubuzima barimo, akavuga ko azanywe no kubakura muri ubwo buzima bubi.

Ati: “Amarira y’Abanyamalawi. Ngaruwe no gukura iki gihugu mu buzima bubi kirimo.”

Mutharika yongeyeho ko igihe yaba agarutse ku butegetsi, ishyaka rye Democratic Progressive Party (DPP) ryashyira ubukungu ku rwego rwiza mu myaka ibiri gusa.

Mutharika yavuye ku butegetsi muri iki gihugu asimbuwe na Lazarus Chakwera wamutsinze mu matora yo mu 2020.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE