Malawi Airlines igiye gutangira ingendo zerekeza mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Sosiyete y’Indege ya Malawi, Malawi Airlines, yatangaje ko u Rwanda ruri mu byerekezo bishya igiye gutangiramo ingendo mu bihe biri imbere.

Icyo kigo kivuga ko uretse u Rwanda, cyiteguye gutangiza ibyerekezo bishya muri Mozambique ndetse no muri Uganda.

Ubuyobozi bwa Malawi Airlines buhamya ko ibyerekezo bishya ku mugabane w’Afurika ari ikimenyetso gihamye cy’iterambere ryayo ndetse n’intangiriro yo kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Imenyekanishabikorwa wa Malawi Airlines, Only Taulo, yabwiye abanyamakuru bo muri icyo gihugu ko ibiciriro byabo byoroheje kandi bitanga amahirwe ku bantu benshi bakora ingendo zihuza Malawi n’ibyo bihugu by’Afurika.

Yagize ati: “Mu bihe bya vuba turatangira kwerekeza i Kigali mu Rwanda. Nanone kandi tuzatangira kwerekeza i Nampula na Bemba muri Mozambique ndetse mu mpera z’umwaka turatekereza no gutangira kwerekeza i Kampala.  Dufite ibiciro buri wese yibonamo, mu by’ukuri ntiduhenze.”

Abantu batandukanye bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu, bagaragaje ko iyi ntambwe ari nziza cyane kuko izagira uruhare mu kongera urujya n’uruza n’ubutwererane hagati ya Malawi n’amahanga.

Dr Lameck Zetu Khonje, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo, no kwakira abantu muri Kaminuza ya Mzuzu University, yabwiye Nyasa Times ko iyo ntambwe ishimishije cyane kandi iganisha urwego rw’ubukerarugendo ahantu heza.

Ati: “Iyi ni intambwe nziza cyane. U Rwanda ni icyerekezo kigezweho cy’ubukerarugendo muri Afurika bityo guhuza u Rwanda na Malawi n’indege zitagira ahandi zinyura bizatanga inyungu nyinshi kuri Malawi. Mozambique yo ni abaturanyi bacu kandi na yo ikomeje kuba igicumbi cy’ubukerarugendo.”

Yakomeje agira ati: “Niba dushobora kugira indege zihuza Mozambiwue n’u Rwanda nta handi zinyuze, dushobora kubona abantu benshi baza mu gihugu cyacu baturutse muri ibyo bihugu. Iyi ni intambwe nziza cyane kubera ko irahuza ubukerarugendo n’ibyerekezo byihariye by’ubukerarugendo.”

Ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishwa cyane ku Isi yose nk’uburyo bwinjiriza ibihugu amadovize, kandi bukagira uruhare mu guhuza abaturage bo mu mpande zombi.

Malawi Airlines ni sosiyete yashinzwe mu mwaka wa 2012 nyuma yo gusesa iyitwaga Air Malawi ari na yo yari iya Leta.

Uyu munsi Ethiopian Airlines ni yo yita ku mikorere uyo sosiyete aho ifite imigabane ingana na 49% nyuma y’aho itsindiye isoko yapiganye n’ibindi bigo by’indege.

Ku wa 25 Werurwe 2021, Inama y’Ubutegetsi ya Malawi Airlines yafashe umwanzuro wo kongera kuvugurura iki kigo kubera imyenda iremereye ndetse n’ibibazo bya Politiki.

Ku wa 5 Gicurasi, Guverinoma ya Malawi yemeje ko ifite gahunda yo kongera ishoramari muri icyo kigo, maze mu 2022 cyemeza ko cyungutse miliyoni zisaga enye z’amadolari y’Amerika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE