Malawi: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije Kwibohora 30

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Malawi n’inshuti z’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2026, bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, ishize u Rwanda rwibohoye.

Ni ibirori byabereye mu Murwa Mukuru wa Zambia, Rusaka, aho  n’abagera kuri 300 barimo Abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Malawi, abakozi muri za Ambasade, abakozi b’imiryango itari iya Leta n’abandi.

Bafashe umwanya wo kuzirikana imyaka 30, ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse rukongera kwiyubaka, rukaba rumaze gutera imbere bigizwemo uruhare n’abaturage.

Muri ibyo birori kandi bashimiye ko u Rwanda rukomeje kwimakaza imiyoborere myiza idaheza n’umwe.

Douglas Gakumba, uharanira inyungu z’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia na Malawi, yashimiye ingabo zari iza RPA-Inkotanyi, zitanze zitizigama, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aho zakuyeho ubuyobozi bubi, bwari bwarimakaje ivangura n’amacakubiri, bukaba ari na bwo bwayoboye umugambi wa Jenoside, yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, zibohora igihugu bidasubirwaho tariki ya 4 Nyakanga 1994. Gakumba yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, rwari ruyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ati: “Ubu bwitange n’ubutwari bwagaruriye u Rwanda, icyizere no kongera kwiyubaka. Kuri ubu Abanyarwanda barubashywe, mu gihugu imbere, mu Karere, muri Afurika, no ku Isi.”

Yavuze ko kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 30, ari umwanya mwiza wo kuzirikana urugendo rwo kwomorana ibikomere no kuzirikana iterambere, bigizwemo uruhare n’abaturage. Ashimangira ko u Rwanda rukomeje urugamba rwo kwiteza imbere.

Ati: “Kwibohora ni umwanya w’ingirakamaro mu kuganira ku mateka y’u Rwanda, urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rwo kuva mu 1994 ndetse n’uko rurimo kwiyubaka, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza.”

Yongeyeho ati: “Dutewe ishema n’aho u Rwanda rugeze, ntabwo rugifite ubuyobozi bubi, n’umutekano muke, ahubwo rwabaye igihugu cyimakaje umutekano, imiyoborere myiza no kugira iterambere rirambye.”

Gakumba yavuze ko Igihugu gikomeje urugamba rwo kwibohora, cyiyubaka by’umwihariko mu guteza imbere  umubano wacyo n’ibihugu bitandukanye ndetse no kongera abafatanyabikorwa mu iterambere.”

Yanavuze ko u Rwanda rukomeje gusigasira umubano mwiza rufitanye na Malawi, by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ingendo zo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari.

Mapopa Kaunda, Umujyanama wungirije, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malawi, yavuze ko mu myaka 30 ishize, Isi yose yabonye ukuntu u Rwanda rwimakaje imiyoborere myiza kandi idaheza ndetse no gukomeza kwimakaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu rugamba rwo kwibohora hagamijwe iterambere rirambye.

Yagize ati: “Nshimishijwe n’uko hashize imyaka myinshi, imbuto zibibwe zarakuze, ubu u Rwanda ruri mu bihugu byubashywe n’amahanga nk’intangarugero mu kwanga kudaheranwa n’amateka ndetse no guharanira iterambere”.

Yunzemo ati: “Uyu munsi Malawi yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka, uko u Rwanda rwiyubatse ndetse n’uko rukomeje gutera imbere bigizwemo uruhare n’abaturage. Ibyo byaturutse muri gahunda z’impinduka zashyizweho n’ubuyobozi”.

Kaunda yashimangiye ko Malawi yiteguye gukomeza gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu gukomeza gusigasira imikoranire y’ibihugu byombi igamije inyungu.

Ubusanzwe, ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Mukuru wo Kwibohora, wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka. Ukwezi kwa Nyakanga kose, kubamo kwizihiza uwo munsi mu bihugu bitandukanye, bigakorwa n’Abanyarwanda babayo, aho bifatanya n’inshuti z’u Rwanda muri za Ambasade z’ibyo bihugu.

Mapopa Kaunda,
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE