Maj Gen Nyakarundi yitabiriye inama ya gisirikare muri Ghana

  • Imvaho Nshya
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yitabiriye Inama ihuza abayobozi bakuru mu ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika irimo kubera i Accra muri Ghana.

Iyi nama yiswe African Land Forces Summit (ALFS) yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Amerika, rishinzwe Afurika ku bufatanye n’Ingabo za Ghana.

Yitabiriwe n’abagaba bakuru b’ingabo n’ab’ingabo zirwanira ku butaka 40 aho barimo gusuzumira hamwe imbogamizi zugarije umutekano.

ALFS yatangiye ku wa 7 Mata biteganyijwe ko izasozwa ku wa 10 Mata 2025.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko iganisha ku kureba uruhare ingabo zirwanira ku butaka zifite mu kurinda umutekano.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE