Magdeleine Vallieres yegukanye umudali wa zahabu mu isiganwa ry’abagore (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres, yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kwegukana isiganwa ry’abagore muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho yakoresheje amasaha ane, iminota 34 n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 164,6.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, ahakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bagore barushanwa ku ntera y’ibilometero 164,6.

Abakinnyi bahagurukiye kuri KCC – Gishushu-MTN-mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (kwa Mignone)- ku Muvunyi- KCC.

Iyi ntera isatira ibilometero 14,8, abakinnyi bayizengurutse inshuro 11.

Habura kilometero 1,5 Magdeleine Vallieres yafashe icyemezo asiga García Mavi na Fisher-Black Niamh ubwo bazamukaga mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura.

Uyu Munya- Canada w’imyaka 24 yageze Kigali Convection Center ari uwa mbere maze yegukana isiganwa aho yakoresheje amasaha ane, iminota 34 n’amasegonda 48.

Umunya-Nouvelle-Zelande, Niamh Fisher-Black, yegukanye umwanya wa kabiri asizwe amasegonda 23 naho umwanya wa gatatu utwarwa n’Umunya-Espagne, Mavi García, wasizwe amasegonda 27.

Abanyarwandakazi barimo Nirere Xaverine, Nzayisenga Valentine, Irakoze Neza Violette na Ingabire Diane ntibabashije gusoza isiganwa.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izasozwa ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 hakinwa Isiganwa karundura ry’abagabo, ku ntera y’ibilometero 267,5 aho rizatangira saa tatu na 45 rigasozwa saa kumi na 45.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi benshi ku nshuro ya mbere mu mateka, aho ruzaba rufitemo batandatu ari bo Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.

Muri iri siganwa hitezwe ihangana rikomeye ry’abakinnyi bakomeye ku Isi barimo nimero ya mbere Tadej Pogacar na Remco Evenepoel wamukojeje isoni muri “Trime Trial” yakinwe ku munsi wa mbere.

Pogacar ni we watwaye Shampiyona y’Isi iheruka ubwo yari yabereye i Zurich mu 2024.

Magdeleine Vallieres ni we mukinnyi wa mbere ku Isi mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) mu bagore batarengeje Imyaka 23
Ku munsi wa karindwi wa Shampiyona y’Isi y’Amagare hakinnye abangavu n’abagore
Abakinnnyi batatu bahize abandi mu bagore
Ibyishimo bivanze n’amarira kuri Magdeleine Vallieres nyuma yo kwegukana isiganwa
Bagenzi be barimo Jackson Alison utasoje isiganwa bamushimiye nyuma yo kwitwara neza
Abanyarwandakazi Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaverine na Nzayisenga Valentine, nta washoboye gusoza isiganwa
Magdeleine Vallières yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu bagore
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE