Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inteko Rusange ya Unity Club Intwararumuri
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri yifatanyije n’abanyamuryango bayo mu nteko rusange n’Umwiherero wa Gatanu w’iminsi ibiri urimo kubera ku Intare Arena Conference kuva ku wa 07 Ugushyingo 2025.
Ni umwiherero utangizwa kandi ukanayoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Madamu Jeannette Kagame.
Abanyamuryango bitabiriye bagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Banarebeye hamwe uruhare rw’Abanyamuryango mu guhamya no kurinda ibyagezweho, ndetse hanakirwa Abanyamuryango 20 bashya ba Unity Club Intwararumuri.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bagejejweho incamake y’ibyagezweho 2024-2025 na gahunda y’ibikorwa 2025-2026.
Muri iki kiganiro, abanyamuryango bemeje amategeko avuguruye, hakirwa abanyamuryango bashya ndetse habaho no kuzuza inzego za Unity Club.
Insanganyamatsiko y’ihuriro rya Unity Club, uyu mwaka, igira iti ‘Ndi Umunyarwanda Igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu’. Iri huriro riribanda ku ntego rusange yo gukomeza kwimakaza umuco w’ibiganiro byubaka kandi bishimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, yagaragaje uko Unity Club yagaruye isura y’Umunyarwanda yari yarahindanyijwe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Ati: “Kera byari biteye ipfunwe kuvuga ko uri Umunyarwanda. Iyo wabaga uri hanze ho byari akarusho, barakwitazaga.
Igihe Unity Club yatangijwe, byahinduye byinshi ku ishusho y’Umunyarwanda aho ari hose. Ubu Umunyarwanda ntabwo akigenda yububa, agenda yemye kubera ibyinshi byagezweho. Benshi bumvaga ko bitazashoboka kubera amateka igihugu cyacu cyaciyemo.”
Mukantaganzwa Domitilla, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba n’Intwararumuri, yagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’icyo bisobanuye mu kiganiro nyunguranabitekerezo gifunguye.
Yagize ati: “Ndi Umunyarwanda ntabwo ari icyivugo. Ni ko kubaho kwacu nk’igihugu. Umunyarwanda wese afite inshingano kuri ejo hazaza h’igihugu cyacu no ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.
N’iyo waba utuye hanze y’igihugu, ugomba kwibuka ko kuba Umunyarwanda biduha inshingano kandi ari byo bitugira abo turi bo. Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho.”
Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo ‘Kwimakaza umuco w’Ubumwe n’Amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye’. Kugeza uyu munsi umuryango ufite abanyamuryango 349.










Amafoto: Unity Club