Madamu Jeannette Kagame yasangiye n’abana ibyishimo by’iminsi mikuru isoza umwaka (Amafoto)

Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 300 baturutse hirya no hino mu gihugu, asabana na bo binyuze mu mikino itandukanye, banasangira ibyishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire.
Abo bana bari munsi y’imyaka 12, bakiriwe muri Village Urugwiro, ku wa Gatandatu, tariki 21 Ukuboza 2024.
Bakihagera bakinnye imikino itandukanye barashushanya, bajya mu byicungo, basoma ibitabo n’ibindi.
Imbere ya Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation Elodie Shami, abo bana berekanye impano zitandukanye bifitemo zirimo gukina karate, kuririmba, kuvuga imivugo, kubyina n’izindi.
Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu Gihugu mu birori byo kubifuriza gusoza no gutangira umwaka neza.







