Macedonia: Abantu  59 bishwe n’inkongi  yibasiye akabyiniro

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abantu 59 ni bo bari kubarurwa ko bapfuye abandi barenga 150 bakomeretswa n’inkongi y’umuriro yibasiye akabyiniro ka ‘Pulse’ kari i Kocani mu bilometero 100 uvuye mu Murwa Mukuru Skopje muri Repubulika ya Macedonia y’Amajyaruguru.

Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Panche Toshkovski, yavuze ko nibura 59 ari bo babaruwe ko bapfuye mu gihe hatanzwe impapuro zo guta muri yombi bane  bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’iyo nkongi.

Akabyiniro ka  Pulse kahiye mu ijoro ubwo abantu bari bizihiwe mu gitaramo cy’itsinda ‘DNK’ ryari ku rubyiniro ribasusurutsa.

Amashusho yakwirakwiriye yerekanye abantu batangira kurasa ibishashi ku rubyiniro bijya bikoreshwa mu gihe cy’ibitaramo bikimara kuba byinshi byadukira igisenge bitewe n’uko cyari cyubatse mu buryo bworoshye umwotsi wuzura hose ndetse hatangira gushya.

Ikinyamakuru Sloboden Pecat cyo muri iki gihugu cyatangaje ko Guverinoma iteganya gushyiraho icyunamo cy’iminsi irindwi cyo kuzirikana abahasize ubuzima ndetse hagakorwa ubugenzuzi ku nzu zose zikorerwamo ibirori na za resitora.

Minisitiri w’Intebe Hristijan Mickoski, yanditse ku rubuga rwa Facebook  ko ari inkuru ibabaje ku gihugu, imiryango n’inshuti, kuba ubuzima bw’urubyiruko bwahatikiriye.

Nubwo ngo bikigoye  kumenya umwirondoro w’abahasize ubuzima, Hristijan yahamagariye inzego zose zirimo iz’ubuzima gufasha abakomeretse ndetse hagafatwa ingamba zo gufasha imiryango y’abagize ibyago.

Abantu 59 bapfuye bahiriye mu kabyiniro muri Repubulika y’Amajyaruguru ya Mecadonia
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE