M23 yenderejwe na FARDC yateguje intambara yeruye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Imirwano yumvikanye “hafi umunsi wose” ku wa Kane mu gace kegereye Umujyi wa Goma hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta, imirwano abo muri ako gace bavuga ko yari ikomeye ku buryo butaherukaga.

M23 yatangaje ko ibisasu by’ingabo za Leta (FARDC) byahitanye abasivile bagera kuri batanu aho igenzura, andi makuru avuga ko igisasu cyavuye mu ruhande rwa M23 cyaguye i Mugunga hafi ya Goma kikica abasivili batatu.

Marc Zigila wo mu bagize Sosiyete Sivile ya Teritwari ya Masisi yabibwiye BBC ko iyo mirwano yatangiye mu rukerera rwo ku wa Kane.

Avuga ko aho atuye hafi ya Santeri ya  Sake iri mu bilometero 25 mu burengerazuba bwa Gomabiriwe bumva urusaku rw’imbunda nto n’inini, ati: “[…] twumvise urusaku rw’imbunda nto n’inini hafi umunsi wose w’ejo”

Iyo mirwano yumvikaniraga mu misozi ikikije umuhanda wa Sake- Shasha- Bweremana- Minova, ari na wo ukomeza umanuka ugana i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Radio Okapi yatangaje ko iyo mirwano yashyamiranyije uruhande rwa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo, ko i Bweremana yatumye abanyeshuri batiga umunsi wose.

Mu butumwa bwanditse, Zigila yabwiye BBC ati: “Yari imirwano ikomeye cyane hano tutaherukaga kumva”, avuga ko hari abantu bataramenya umubare baraye bavuye mu byabo.

Bamwe mu banyamakuru bakorera i Goma batangaje ku wa Kane igisasu kivuye mu misozi yo hejuru ya Sake igenzurwa na M23 cyaguye mu gace ka Mugunga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma, kikica abasivile batatu.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa Politiki wa M23 yasohoye itangazo rishinja Leta ko muri iyi mirwano yo ku wa Kane yarashe mu duce M23 igenzura dutuwe n’abasivili, bigatuma hapfa abasivili, n’abandi baturage benshi bacu bakava mu byabo.

Kanyuka, yavuze amazina y’abantu batanu bapfuye mu duce bagenzura twa Bufaransa, Bihambwe na Tongo muri Masisi.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga imibare y’abasivile bivugwa ko baguye mu mirwano yo ku wa Kane.

Uruhande rwa Leta, n’urwa Wazalendo, ntacyo baravuga ku mirwano yo ku wa Kane, gusa mbere Leta yagiye ishinja M23 kwica amasezerano y’agahenge yumvikanyweho igatera ibirindiro by’ingabo za Leta.

Lawrence Kanyuka we yavuze ko: “ibi bikorwa bishobora kuganisha ku ntambara yeruye nubwo hari umuhate w’abayobozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga wo kugera ku mahoro” mu burasirazuba bwa DR Congo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE