M23 yemeye kurekura uduce yigaruriye muri RDC, igira icyo isaba

Inyeshyamba za M23, zubuye intwaro ziharanira kurinda abasivili biganjemo abavuga ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zemeye gutangira kuva mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo zari zigaruriye.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wongeye kubura imirwano ikaze guhera muri Gicurasi 2022, wavuze ko ushyigikiye imyanzuro y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo yazitegekaga kuva mu bice yari yarigaruriye, ariko zigasaba kubanza guhura n’umutwe w’ingabo zoherejwe na EAC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Kabiri, Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, yavuze ko umutwe wa M23 ushyigikiye imbaraga za EAC zo kugarura amahoro arambye muri EAC. Bityo biteguye guhagarika imirwano no kurekura ibice byari byarafashwe byose.
Nyuma y’Inama y’i Nama y’I Luanda, izo nyeshyamba zasabye guhura na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço nk’umuhuza akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bya Luanda, ndetse na Uhuru Kenyatta umuhuza w’ibiganiro bya Nairobi biyobowe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
M23 yongeye gusaba guhura n’abo bahuza kandi irashaka guhura n’ubuyobozi bw’Ingabo za EAC ndetse n’iz’Akarere k’Ibiyaga Bigari zishinzwe kugenzura imipaka kugira ngo bafatanye kureba uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo isabwa no kugaragaza impungenge zayo.
Ingabo z’Akarere zamaze kwemezwa n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, ndetse Kenya imazekohereza abasirikare 900 muri EAC, mu gihe Uganda, u Burundi ndetse na Sudani y’Epfo na byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kohereza Ingabo.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zigikeneye kugirana ibiganiro na Guverinoma ya RDC mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo cy’impamvu shingiro y’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.