M23 yemeje ko yishe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko M23 yishe irashe Guverineri y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, imwiciye i Kasengezi ubwo yari agiye gusura abari ku rugamba ngo bifotozanye.

Mu itangazo Kanyuka yanyujije ku rukuta rwe rwa X ku wa 24 Mutarama 2025 yemeje iby’urupfu rwa Gen Maj Cirimwami.

Yagize ati: “Umugaba Mukuru wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba ngo bifotoze.”

Kanyuka atangaje ibyo mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego muri Sake ndetse M23 yatangaje ko iri hafi gufata umujyi wa Goma, uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo ntacyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ku rupfu rwa Gen Maj Cirimwami, ariko bivuzwe mu gihe imirwano ikomeje gutera ubwoba abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru ChimpReports cyatangaje ko mbere yuko bitangazwa ko Gen Maj Cirimwami yishwe ngo yabanje gusura abari ku rugamba i Mubambiro ndetse ahumuriza abaturage abasaba gutuza.

Aho yagize ati: “Abaturage ba Goma mugomba gukomera.”

Yarongeye ati: “Twiyemeje kurinda umujyi wacu n’abaturage, ariko dukeneye inkunga yanyu muri ibi  bihe bikomeye.”

Gen. Maj. Cirimwami ni umwe mu batungwaga agatoki ko ashyigikiye imitwe ikomeje guhohotera abaturage muri DRC ndetse akanashyigikira FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE