Loni: Nta gusahura imodoka z’imfashanyo muri Gaza kuva hashyirwaho agahenge

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko nta bujura cyangwa ibitero byibasiye imodoka zitwaye ibiribwa by’imfashanyo mu karere ka Gaza kuva hashyirwaho agahenge ko guhagarika imirwano katangiye gukurikizwa ku Cyumweru mugitondo.

Ku wa mbere, tariki ya 20 Mutarama, amakamyo arenga 900 y’imfashanyo yinjiye mu karere ka Gaza, guhera ubwo hakurikizwaga amasezerano yo guhagarika imirwano kuva ku Cyumweru, nk’uko imibare yatangajwe na Loni ibigaragaza.

Umuvugizi w’Ikigo cya Loni cyita ku bijyanye n’imfashanyo, OCHA, Jens Laerke yagize ati: “Kugeza ubu, mu minsi ibiri ibanza, nta makuru y’ubujura cyangwa ibitero byibasiye abakozi b’ibikorwa by’ubutabazi”

Yongeyeho ati: “Inkunga z’ubutabazi zikomeje kwinjira mu karere ka Gaza mu rwego rwo kongera imfashanyo ziteganyijwe ku barokotse. Uyu munsi, amakamyo 915 yinjiye muri Gaza, nk’uko amakuru yatanzwe n’abayobozi ba Isiraheli ndetse n’abashinzwe amasezerano yo guhagarika imirwano “(Qatar, Misiri, Amerika).

Ku cyumweru, umunsi wa mbere wo guhagarika imirwano, Loni yatangaje ko hinjiye amakamyo 630, harimo 300 yerekeza mu majyaruguru y’akarere ka Gaza, mu gihe miliyoni 2 z’abari batuye ako karere bafite ibibazo byo kugezwaho ubutabazi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE