Loni na Leta ya RDC baramagana ingabo za MONUSCO zishe abasivili 2

Abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) bakomeje kwamagana ubwicanyi bwakozwe n’ingabo zoherejwe n’uwo muryango mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ku Cyumweru ku mupaka wa Kasindi muri Kivu ya ruguru uhuza DRC na Uganda.
Abantu babiri barishwe abandi bagera kuri 15 barakomereka ubwo izo ngabo za MONUSCO zinjiraga ku ngufu zirasa, zivuye mu biruhuko muri Uganda.
Antonio Guterres yavuze ko yashenguwe n’ibyabaye, ndetse ko ashyigikiye ko abasirikare bakoze ayo mahano batabwa muri yombi hagahita hatangira iperereza ryimbitse.
Umuvugizi we wungirije Farhan Haq, yagize ati: “Umunyamabanga Mukuru yarakajwe kandi ashengurwa n’ababuze ubuzima ndetse n’abakomerekejwe muri ubwo bugizi bwa nabi.”
Yakomeje afata mu mugongo abagizweho ingaruka n’ubwo bwicanyi bwakozwe n’Ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro y’abasivili, Guverinoma ya RDC ndetse n’abaturage bose b’icyo Gihugu.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, na we ari mu bayobozi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’ibyakozwe n’ingabo za Loni i Kasindi. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranayambaga, yagize ati; “Turakurikiranira hafi ibirimo kubera muri RDC kandi twamaganye twivuye inyuma ubwicanyi bwakozwe ku Cyumweru i Kasindi aho igitero cy’ingabo za MONUSCO cyagize ingaruka ku nzirakarengane nyinshi. Twihanganishije Leta ya COngo n’imiryango yagizweho ingaruka.”
Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC, yatangaje ko ibyakozwe n’abo basirikare babikoze badatumwe n’urwego bityo bamwe mu babikoze bamaze gufatwa barafungwa ndetse hatangira no gukorwa iperereza ryimbitse.
Minisiteri y’Itumanaho ya RDC yatangaje ko abasirikare ba MONUSCO bakoze ayo mahano batazongera kwemererwa gukorera muri iki gihugu. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yarekana abasirikare ba Loni binjira ku ngufu ku mupaka wa Kasindi, nyuma y’impaka zabanje kubaho.
Aba basirikare barashe amasasu kugira ngo binjire maze abantu bakwira imishwaro, bakomeje kurasa mu gihe imodoka zabo zatambukaga muri Santeri ya Kasindi.
Kuva mu cyumweru gishize, habaye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO mu Ntara za Kivu ya y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Beni.
Abigaragambya bagaragaza ko izo ngabo zimaze imyaka isaga 20 ariko zikaba zarananiwe kuzuza inshingano nubwo zishorwamo akayabo k’amamiliyari y’amadolari y’Amerika buri mwaka.
Imyigaragambyo yamagana abo basirikare imaze kugwamo abantu barenga 20, bakaba barimo umusirikare umwe n’abapolisi babiri ba MONUSCO.