Loni irashima umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere muri UNMISS

Guhera mu mwaka wa 2012, buri mwaka u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Ubuyobozi bwa Loni bwashimiye u Rwanda ku bw’uwo musanzu ntagereranywa, by’umwihariko utangwa n’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zoherezwa muri ubwo butumwa.
Byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi, ubwo intumwa za Loni ziyobowe n’Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe kongerera ubushobozi bw’abasirikare n’abapolisi Michael Mulinge Kitivi, zasuraga ibirindiro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere i Kigali.
Izo ntumwa za Loni zigeze kuri ibyo birindiro, zakiriwe n’Umugaba wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere Brig Gen Geoffrey Gasana.
Ni uruzinduko rwari rugamije kungurana ibitekerezo ku nzira zitandukanye zo kongera umutekano w’urwego rw’indege za gisirikare ndetse n’imyiteguro ihagije y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Aho ni ho Michael Mulinge avuga ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere bwiteguye gufatanya na Loni mu gutegura gahunda igamije kongera umutekano w’urwego rw’indege mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, by’umwihariko mu butumwa bwa UNMISS.
Yashimangiye ko Loni ishimira byimazeyo umusanzu w’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ryoherejwe muri ubwo butumwa guhera mu mwaka wa 2012.
Iryo tsinda ryatanze umusanzu ubaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kandi ngo rizakomeza gushyigikira ba Loni kugira ngo uwo musanzu urusheho kwigaragaza.


