Libya yatewe mpaga ku mukino wa Nigeria mu itsinda ririmo Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Libya yatewe mpaga y’ibitego 3-0 ndetse inacibwa amande y’amadolari y’Amerika ibihumbi 50 ku mukino yari kwakiramo Nigeria muri uku kwezi, tariki ya 15.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yerekeje muri Libya gukina umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika cya 2025, ariko igeze mu Mujyi wa Tripoli ibura uko ikomereza i Benghazi n’imizigo yayo irafatirwa.
Akanama gashinzwe Imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika kanzuye ko Libya yanyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika bitewe n’amakosa yakozwe n’amananiza mu kwakira Nigeria.
CAF yategetse ko Libya iterwa mpaga ndetse Ishyirahamwe rya Ruhago ryayo rigatanga amande y’amadolari y’Amerika ibihumbi 50
Ni nyuma y’uko iyi kipe ikoze ibinyuranyinje n’amategeko ya CAF agenga imyitwarire mu ngingo yayo ya 31, iya 82 n’iya 151. Amande agomba kwishyurwa bitarenze iminsi 60.
Uyu mwanzuro watumye Nigeria iyobora Itsinda D n’amanota 10, mu gushaka itike ya CAN 2025, ikurikiwe na Bénin ifite amanota atandatu mu gihe u Rwanda rufite amanota atanu.