Libani: Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah yibasiye Isiraheli na Chypre

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ryatangajwe ku ya 19 Kamena 2024, umuyobozi wa Hezbollah Hassan Nasrallah, yateguje ko muri Isiraheli nta hantu hizewe haramutse habaye intambara hagati y’umutwe witwaje intwaro n’igihugu cya siraheli, ikanibasira Chypre ku nshuro ya mbere.
Ku wa gatatu tariki ya 19 Kamena, umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yateguje ko nta hantu na hamwe muri Isiraheli htagerwamo na misile z’umutwe we mu gihe hagabwa igitero muri Libani, mu gihe hari ubwoba bw’uko hacanwa umuriro mu karere ka Gaza.
Hassan Nasrallah yateye ubwoba kandi Cypre, iherereye mu nyanja ya Mediterane nko mu bilometero 300 uvuye muri Isiraheli ndetse no muri 200 uvuye muri Libani, kandi ifitanye umubano mwiza n’ibyo bihugu byombi.
Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo yagize ati: “Gufungura ibibuga by’indege bya Chypre n’ibirindiro umwanzi wa Isiraheli kugira ngo bibasire Libani bivuze ko Guverinoma ya Chypre iri mu ntambara.”
Intambara ikaze yabereye i Gaza, yadutse nyuma y’igitero kitigeze kibaho Hamas yagabye kuri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023, cyateje urugomo rwa buri munsi ku mupaka wa Isiraheli na Libani, hagati ya Hezbollah ushigikiwe n’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitine, n’ingabo za Isiraheli mu byumweru bishize.
Umuyobozi wa Hezbollah yavuze ko mu gihe habaye intambara, Isiraheli igomba kubategereza ku butaka, mu nyanja no mu kirere.”
Mu kindi gice cy’ijambo rye, yavuze umwanzi atinya ko yazinjira i Galilaya mu majyaruguru ya Isiraheli, yongeraho ko bishoboka “… mu rwego rw’intambara ishobora gushyika kuri Libani.
Umuyobozi wa Hezbollah yijeje ko umutwe we wakoresheje igice cy’intwaro zawo gusa kuva wafungura urugamba rwo mu majyepfo ya Libani ku ya 8 Ukwakira kugira ngo ushyigikire Abanyapalesitina, Hamas muri Gaza. Yashimangiye ko afite ingabo zirenga 100.000 ziteguye kurwana.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, ingabo za Isiraheli zemeje gahunda z’ibitero muri Libani mu rwego rwo gukaza umurego mu mirwano yambukiranya imipaka z’umutwe w’abayisilamu bo muri Libani witwa Hezbollah.
Mu rwego rwo gusuzuma uko ibintu byifashe byakozwe ku wa Kabiri imbere ya Ori Gordin, umuyobozi w’akarere ka gisirikare k’amajyaruguru akaba n’umuyobozi w’ubuyobozi bushinzwe ibikorwa by’intambara, Maj Gen Oded Basiuk, mu itangazo rigufi, ingabo zagize ziti: “Hemejwe gahunda y’ibikorwa byo kugaba ibitero muri Libani. kandi byasuzumwe.”
Yongeyeho ati: “Hafashwe kandi umwanzuro wo gukomeza kunoza imyiteguro y’ingabo ku butaka.”