Libani: Isiraheli yagabye ibitero muri Libani byaguyemo abanyamakuru batatu

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Igitero cya Isiraheli cyagabwe n’indege mu majyepfo ya Libani mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu cyahitanye abanyamakuru batatu ubwo bari mu icumbi   baryamye.

Igisirikare cya Isiraheli nticyahise gitanga ibisobanuro kuri iki gitero ariko Ibitangazamakuru birimo Aljazeera byatangaje ko nta muburo watanzwe mbere yuko iki gitero cyibasira abanyamakuru.

Nk’uko byatangajwe n’abakoresha babo banyamakuru na Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu bemeje ko abanyamakuru batatu baguye muri icyo gitero aho bose uko ari batatu biciwe mu nzu bari bacumbitsemo i Hasbaya, umujyi uri hafi y’umupaka wa Libani na Isiraheli.

Ibiro Ntaramakuru Al Jadeed byerekanye amashusho   y’inyubako zisenyuka n’imodoka zanditseho ‘PRESS’ zuzuye umukungugu n’imyanda nubwo ingabo za Isiraheli zitigeze zitanga umuburo mbere y’igitero.

Televiziyo y’Abarabu Al-Mayadeen ikorera i Beirut yavuze ko abakozi bayo barimo uwakoreshaga kamera, Ghassan Najar, umutekinisiye, Mohammed Rida na bo bari mu banyamakuru bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Al-Manar TV nayo yavuze ko uwitwa, Wissam Assim, wakoreshaga kamera ari umwe mu baguye muri icyo gitero cy’indege.

Umunyamakuru wa Al-Manar Tv, Ali Shoeib, yavuze ko umukozi bari bamaze igihe gito bakorana nawe ari mu bahitanywe n’igitero.

Intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Isiraheli na Hezbollah aho imaze guhitana ubuzima bw’abantu amagana, abandi bakaba baravanywe mu byabo ndetse yangiza ibikorwa remezo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE