Liban: Hezbollah yiyemeje kwihimura ku mwanzi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 20, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuyobozi wa Hezbollah Hassan Nasrallah yatangaje ko mu mateka ya Liban ari bwo bagabweho igitero gikomeye cyahitanye abantu 37 gikomeretsa abasaga 3000.

Umuyobozi w’itsinda ry’Abashiyite bo muri Liban bafatanya na Hamas yavuze ko baza kwivuna umwanzi, bakamwihimuraho mu buryo buteye ubwoba kandi budasubirwaho.

Ubwo Umuyobozi wa Hezbollah yari kuri televisiyo, mu imbwirwaruhame  yarimo gutanga ku ya 19 Nzeri 2024, ingabo za Isiraheli zirwanira mu kirere zarenze imbago  zigera hejuru ya Beyrouth zigamije  nibura kwica abantu 5 000.

Nibura abantu 37 bahasize ubuzima naho 3 000 barakomereka ubwo utumashini amajana  twakoreshejwe na Hezbollah ishyigikiwe na Iran ikaba inafatanya na Hamas yo muri Palesitina twagabaga ibitero muri Liban.

Umuyobozi w’Abashiyite yavuze ko bagiye gukora iperereza.

Umuyobozi wa Hezbollah, avuga ko Isiraheli igaba ibitero kuri Hezbollah igira ngo abaturage baho binubire ibyo bitero kuko bituma abatakaza abantu ndetse n’imitungo yabo, noneho Hezbollah ireke gukomeza gufatanya na Hamas, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa  Paul Khalifeh.

Abakomerekeye muri ibyo bitero n”imiryango yabo nyuma yo kugabwaho ibitero ku wa Kabiri no ku wa Gatatu bagaragaje kunamba ku mutwe wabo Hezbollah ndetse bashyigikiye gahunda yo kwihimura, bakivuna umwanzi ku buryo bukomeye kandi budasubirwaho.

Isiraheli yagabye ibitero ishaka guca intege inzego n’Ubuyobozi za Hezbollah.

Umuyobozi wa Hezbollah Hassan Nasrallah yagize ati: “Nyuma y’ibyo bikomere byose n’ububabare bwose, ndavuga neruye ko ibitambo byose uko byagenda kose, ingaruka izo ari zo zose cyangwa aho akarere kagana, imyigaragambyo yo muri Libani ntizahwema gushyigikira no gutera inkunga abaturage ba Gaza.

Hassan Nasrallah yijeje ko ubuyobozi bukomeza kugenzura nta guhuga, kandi buri maso bunakomeza gukorera hamwe.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 20, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE