Leta y’u Rwanda yigomwe miliyari 91 FRW ashyirwa muri nkunganire

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko ikomeje gutanga nkunganire ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli ndetse no ku biribwa bigira ingaruka ku bantu benshi mu gihe batabibonye , aho kuva mu mwaka wa 2021 kugeza muri 2023 , imaze kwigomwa amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 91.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard , kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare 2024 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Dr Ngirente yagaragaje ko kubera ko Abanyarwanda bari barahuye n’ikibazo cy’ubukungu bwari bwarazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID- 19, Leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye kugira ngo ibunganire.

Yagize ati: “Kuva mu kwezi kwa Gatanu kwa 2021 ubwo ibiciro byatangiraga kuzamuka ku masoko, Guverinoma y’u Rwanda yashyize nkunganire ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, bikorwa mu rwego rwo kugira ngo bitagira ingaruka zikomeye ku Banyarwanda mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu cyangwa se ibiribwa bikazamura ibiciro bikabije ndetse n’ibindi byose bitwarwa nk’ibicuruzwa bigahenda.”

Guverinoma igaragaza kuva muri Gicurasi kugera mu Kuboza 2021, yari imaze gutanga nkunganire ya miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda.Muri rusange kuva muri 2021 kugeza muri 2023 Guverinoma y’u Rwanda imaze kwigomwa miliyari 91 z’amafaranga y’u Rwanda ashyirwa muri nkunganire.Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko iyo nkunganire yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori, aho muri Gicurasi 2022, igiciro cya lisansi cyari kuzamuka kikagera ku mafaranga y’u Rwanda 1 675, nyamara igiciro cyatangajwe cyari 1 460 Frw.

Ati: “Uko byagendaga bizamuka Leta yishyuraga igice n’Abanyarwanda bakishyura ikindi gice ntabwo twabibarekeye[…] ibi bigaragaza ko Guverinoma yigomwe hafi amafaranga y’u Rwanda angana na 215 kuri litiro imwe”.

Yakomeje avuga ko igiciro cya mazutu cyari kuba 1,718 kuri litiro ariko igiciro cyatangajwe cyari 1 513 kuri litiro, aho Guverinoma na ho yigomwe 215 Frw kuri buri litiro.

Mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, ibiciro byo mu mwaka wa 2018, Guverinoma yiyemeje kutabihindura muri 2020 aho byagombaga kuvugururwa ariko kubera ko byahuriranye n’icyorezo cya COVID 19 hafashwe umwanzuro w’uko ibiciro kuri bisi bitongerwa ahubwo Leta ishyiramo nkunganire yo kugoboka abagenzi bari bafite ubukungu bwifashe nabi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati : “ Nk’igiciro cyo kuva Nyabugogo ujya i Rubavu cyari kuba 4 440 Frw ariko kubera iyo nyunganizi ya Guverinoma ubu kikaba cyari kiri ku 3310 Frw. Ufashe mu byerekezo byose Abanyarwanda bagenda bajyamo, iyo nkunganire yagiye igira akamaro.”

Yakomeje agira ati: “ Mu mujyi wa Kigali, uramutse uvuye mu Mujyi ujya i Kabuga iyo tubihindura byari kuba amafaranga y’u Rwanda 737 ariko ubu kiri kuri 517.”

Mu bindi bikorwa byakozwe na Guverinoma kuva muri 2021 kugeza muri 2023, ni uko yakuyeho umusoro nyongeragaciro ku bicuruzwa, birimo ifu y’ibigori n’umuceri bikaba byaratumye ibiciro by’ibiribwa bibikomokaho bigabanyuka ku masoko.

Hagati aho ariko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangarije Abanyarwanda ko uko ubukungu bugenda buzahuka , Guverinoma izagenda ikuraho nkunganire kugira ngo amafaranga yayigendagaho ashyirwe mu kubaka ibikorwa by’amajyambere.

Dr Ngirente yagize ati : “Nkunganire tuzakuraho, twamaze kwemeza ko izavaho ni iyo twarihiraga abagenzi amatike, yari ku buryo bubiri; hari uburyo bisi yafataga abantu itakuzura imyanya imwe bakayitubwira Leta ikabaha amafaranga angana n’abantu bari kwicaramo.”

Yongeyeho ati: “Indi nkunganire navuga nk’urugero hari igihe umuntu yicara muri bisi wenda avuye i Remera agiye Nyabugogo, uyu munsi ndumva iyo abaze kiriya giciro cya Tap and Go, bamukuraho amafaranga 220Frw ariko buriya igiciro nyacyo ni 322Frw. Uriya muntu wicaye muri bisi agiye Nyabugogo, muri Guverinoma tuba twamutangiye amafaranga 102 Frw, ayo rero ni yo tuzakuraho.”

Ugendeye kuri uru rugero, bisobanuye ko mu gihe iyi nkunganire izaba ivuyeho uyu mugenzi wavaga i Remera ajya Nyabugogo azajya yiyishyurira amafaranga 322.

Minisitiri Dr Ngirente yahamije ko hashyizweho ikipe y’abatekinisiye bari kwiga uburyo ibikorwa byo kwishyuza amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga byahuzwa n’uko umuntu yajya yishyura amafaranga ahuye n’urugendo akoze aho kwishyura ay’icyerekezo cyose.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 14, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE