Lady Gaga asanga kuvuga ibihuha byamuvuzweho atari ngombwa

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Stefani Joanne Angelina Germanotta uzwi cyane nka Lady Gaga, asanga nta mpamvu yari afite yo kuvuga ku bihuha byakunze kumuvugwaho by’uko yigaragaza nk’umugore kandi afite igitsina gabo.
Ni ibihuha byamuvuzweho kandi ntagerageze kubinyomoza nubwo yigeze kubibazwa mu kiganiro yigeze kugirana na CNN mu 2011, ubwo yabazwaga niba koko yaba afite imisemburo ya kigabo ndetse n’igitsinda gabo.
Icyo gihe mu gusubiza yagize ati: “Ahari byaba ari ukuri, ese ubundi bibaye byo, hari icyo byaba bitwaye umuntu n’umwe?”
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nzeri 2024, Gaga yasobanuye impamvu atigeze ashaka kunyomoza ibyo bihuha, n’impamvu yatumaga adakunda kubigarukaho.
Yagize ati: “Kuki nata umwanya wanjye nisobanura ku bantu bafite ibitekerezo biciriritse cyangwa ngo nirirwe ntanga ibiganiro ku banyamakuru mvuga niba mfite igitsina gabo cyangwa ntagifite?, abafana banjye ntibabyitayeho kandi nanjye simbyitayeho.”
Yongeraho ati: “Impamvu ntasubizaga ibibazo bijyanye n’ibi bihuha, ni uko numvaga ibyo bihuha bitamfasheho, nibazaga ku muntu wahimbye icyo kinyoma niba yaribagiwe ko ndi umuntu w’abantu, ibyo bitantera isoni, nari mpugiye mu gukemura ibindi bibazo bifitiye rubanda akamaro.”
Uyu muhanzi avuga ko mu buzima bw’ubwamamare yahuye na byinshi cyene, kandi yanakoze ingendo nyinshi hirya no hino ku Isi, ku buryo inkuru z’ibihuha zimwerekeyeho yazimenyereye, akaba asigaye nk’ibintu busekeje.
Lady Gaga aherutse gutangaza ko anyuzwe no kuba afite umukunzi bahuza, kandi umukwiriye, agatangazwa n’uko bahujwe na nyina umubyara.
Gaga yambikanye impeta y’urukundo n’umukunzi we Michael Polansky, tariki 26 Nyakanga 2024, ubwo bahuriraga mu mikino ya Olempike iherutse kubera mu Bufaransa.
