Kwizihiza Noheli byaranzwe n’ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Kuva ku gusangira ukageza ku guhererekanya impano, ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu Rwanda byaranzwe no kwimakaza ibikorwa by’urukundo. 

Mu gihe hari abahisemo kwizihiriza Noheli mu nsengero biyegereza Imana, hari abafashe umwanya muto wo gusenga ubundi bakomereza ku gusura abababaye, gusangira n’abana ndetse n’abakuru bo mu miryango itagira kivurira n’ibindi. 

Ibikorwa by’urukundo bitandukanye byabereye mu bitaro, mu bigo ngororamuco, ku mashuri, mu bigo byita ku basheshe akanguhe n’ibindi bice binyuranye aho abanyantege nke baba.

Ibyo bikorwa by’ubugwaneza byafashije abatagira kivurira kwishimira uyu munsi ufatwa nk’uw’agaciro gakomeye ku bakirisitu benshi, na bo baryoherwa n’umunezero utangwa n’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka. 

Abagize Umuryango Open Heart ukorana n’abatagira kivurira, by’umwihariko abatishovoye bari mu bitaro, bashimangiye akamaro k’ubutumwa bwabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru. 

Uyu muryango wavuze ko abantu benshi bari mu bitaro cyane cyane abafite amikoro make, bibagora kubona ibyo bakenera buri munsi nk’ibyo kurya, imiti ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Umwe mu bahagarariye uwo Muryango yagize  ati: “Bamwe mu barwayi ntibashobora kubona iby’ibanze bakeneye nk’isanune, ndetse benshi ntunanasha no kwigurira imiti bakeneye ngo bakire.”

Yongeyeho ko mu bitaro, usanga n’abarwaza baba bahugiye ku kwishyura fagitire maze ntibabone n’umwanya wo gutekereza kuri Noheli. Ati: “Tubagutira ibyo kurya, imitobe n’imyenda ku babyeyi. “

“[…] Kuri Noheli turenza ibyo dusanzwe dutanga tukingeraho. Nk’uyu mwaka twaguriye amata abana batabasha konka amashereka, dutanga za biswi, ndetse tunasangira ibyo kurya mu guharanira ko buri wese yiyumva anezerewe kuri Noheli.”

Umuryango Inshuti z’Abakene ukorera mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, na wo wakomeje ibikirwa byawo kuri Noheli. 

Umuyobozi wungirije w’uwo Muryango Felly Fine Mukarugwiza, yagaragaje ko kuri Noheli barenze ku gutanga ibiribwa bibisi ahubwo bakanateka bagasangira n’abo mu miryango ikennye. 

Ati: “Ubusanzwe kuri Noheli tujya dutanga ibyo kurya bibisi ku bantu dufasha, ariko uyu mwaka twongereyeho no gusangira ibyo kurya n’abaturanyi b’abakene, abana bo ku muhanda byari kurangira batishe isari.”

Yakomeje agira ati: “Twashyikirije ibyo kurya imiryango umunani itishoboye ku munsi ubanziriza Noheli, twatanzw ifu y’igikoma, isukari n’umuceri. Intego yacu ni uguharanira ko buri wese ibihe yaba arimo byose, yabona amahirwe yo kwizihiza Noheli.”

Umuryango Inshuti z’Abakene ntusoreza ibikorwa byawo mu minsi mikuru gusa, kubera ko wiyeguriye gufasha abana bavukanye virusi itera SIDA mu Busanza ndetse n’abasheshe akanguhe badafite uwo kubitaho ku Giticyinyoni. 

Mukarugwisa ati: “Twita kuri abo bantu mu gihe cy’umwaka wose, ariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru dutera intambwe yisumbuye yo gusangira ibyo kurya dukwirakwiza umunezero. “

Abandi bantu batanze umunezero muri iyi minsi mikuru ni Umuryango uharanira kurwanya Kanseri y’Ibere muri Afurika y’Iburasirazuba (BCIEA) bari bayobowe na Philippa Kibugu Decuir washinze uwo Muryango. 

Uyu muryano wasangiye ibyo kurya ndetse ugirana ibiganiro n’abantu barwaye kanseri y’ibere, ndetse hanatangwa n’impano zijyanye n’ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri. 

Kibugu Decuir yagize ati: “Twahuriye hamwe, dufata amafoto, tunaganira ku cyo twazakora mu mwaka utaha ku bijyanye no kwirinda kanseri. Icyo twibandaho ni uguharanira ko abarwaye kanseri y’ibere bumva batari bonyine muri iki gihe cy’umwaka.”

Biteganyea ko uyu Muryango usura Ibitaro bya Ruhengeri, aho abawugize baza gutanga insimburangingo ku bagore batakaje amabere yabo kubera iyo kanseri. 

Ku rundi ruhande, Misa ya Noheli ihumuje, abantu bagera kuri 500 mu Mujyi wa Kigali basangiye ifunguro rya kumanywa na Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE