Kwizigamira ntibisaba kuba ufite icyo wasaguye- RNIT

Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere Fund buratangaza ko kwizigama bidasaba kuba umuntu afite icyo yasaguye gusa, ahubwo ngo bikwiye kuba umuco w’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bwa RNIT Ltd, bwabitangarije abanyamakuru ngo bagire ubumenyi ku mikorere y’icyo kigega ngo barusheho gushishikariza Abanyarwanda bose kugira imyumvire myiza yo kwizigamira.
Ngo birakwiye ko imyumvire y’uko kwizigamira bisaba kuba wagize icyo usagura ikwiye gucika mu Banyarwanda, ahubwo bagatekereza kujya bazigama mbere yo kugira ikindi bakoresha amafaranga, nkuko bisobanurwa n’umuyobozi Mukuru wa RNIT iterambere Fund Jonathan Gatera.
Yagize ati “Kumva ko uzizigamira kubera ko wasaguye ntabwo ari byo, kwizigamira bigomba kujya mu muco wacu, uhembwe agire nibura nk’ibihumbi bibiri, kuko gutangira ni ibihumbi bibiri, ariko ushobora no kujya wizigamira ayo ubonye, kandi uburyo bwo kwizigamiramo bwarorohejwe.”
Yongeraho ati “Mu by’ukuri umuntu wizigamira ntabwo utegereza ko usagura, abana b’iki gihe bakwiye kwigishwa ibintu byo kwizigamira, ibintu byo gusesagura bakabireka kuko abana na bo bashobora kwizigamira mu kigega, ingamba zihari ni ukwigisha cyane urubyiruko, ariko n’abakuze na bo twifuza ko bahindura imyumvire bagashyira imbaraga mu kwizigamira mbere y’uko bagira ibindi bakora.”
Gatera avuga ko nubwo kwizigamira bifite inyungu ku iterambere ry’ubikoze, ariko kandi ngo binafasha Igihugu gukomeza kwihuta mu kugera ku ntego z’iterambere mu buryo bworoshye, kuko amafaraga abaturage bizigamira ashorwa muri ibyo bikorwa.
Ati: “Ubwizigamire bwawe n’ubwo wavuga ngo wenda mu Kigega Iterambere Fund amake ni ibihumbi bibiri, wibwira ko wenda ari make, ariko iyo ufashe ibihumbi bibiri, n’undi ibihumbi bibiri, tukayahuriza hamwe, iyo tuyashoye akenshi tuba dushoye mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta, ari byo bituma Leta ishobora kubona amafaranga ikoresha mu mishinga y’igihe kirekire, mu buryo butayihenze kandi aturutse mu Banyarwanda.”
Kuva Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangira mu 2016 kimaze kugera ku mutungo wa miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda, y’abanyamuryango bagera ku bihumbi 18 bari mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
Kimwe mu byo bashinzwe ni ugufata amafaranga abanyamigabane bizigamiye bakayababikira ariko bakanayacuruza mu isoko ry’imigabane inyungu ivuyemo igasaranganywa abanyamuryango bose hatitawe ku bwinshi cyangwa ubuke bw’ayo babikije.
Intego nyamukuru za RNIT Iterambere Fund ni ugushishikariza abanyamuryango kuzigama kurusha kubitsa no kubikuza, ku buryo nibura ukeneye kubikuza abikora nyuma y’igihe kirekire gishoboka kuko ari bwo aba yungutse mu buryo bugaragara, nubwo nta wushobora kwimwa amafaranga yabikije igihe aramutse ayakeneye.
Ngo nta munyamuryango wa RNIT ukwiye kugira impungenge ku mutekano w’amafaranga ye, kubera ko acunzwe neza, kuko ari ikigega cya Leta kandi gifite uburyo kigenzurwa n’umugenzuzi wigenga ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
By’umwihariko urubyiruko n’abagore bashishikarizwa kwitabira kubika amafaranga muri RNIT Iterambere Fund, kubera ko umunyamigabane yungukirwa 11% buri mwaka, ikaba ari inyungu udashobora gusanga ahandi mu bindi bigo by’imari mu Rwanda.
