Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu Mavubi

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi bakina imbere mu gihugu bazitabira umwiherero uteganyijwe muri iki cyumweru barimo umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze hafi imyaka ine adahamagarwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo, ni bwo yashyize ahagaragara urutonde rw’abazitabira uwo mwiherero uzatangira ku wa Gatatu tariki ya 13 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2025.

Mu rutonde rw’abakinnyi uyu mutoza yahamagaye barimo umunyezamu Kwizera Olivier udafite ikipe, akaba yari amaze hafi imyaka ine adahamagarwa mu Mavubi makuru muri Kamena 2022.

Azafatanya n’abandi barimo Ishimwe Pierre na Niyongira Patience.

Ba myugariro ni Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunus, Ishimwe Abdul, Mutijima Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Byiringiro Jean Gilbert na Ntwari Assuman.

Abakinnyi bo mu kibuga hagati ni Nisingizwe Christian, Ntirushwa Aime, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Niyo David, Nsanzimfura Keddy, Twizeyimana Innocent na Uwizeyimana Daniel.

Ba rutahizamu ni Mugisha Gilbert, Mugisha Didier, Uwineza Rene, Ishimwe Djabilu, Sindi Jesus Paul na Rudasingwa Prince.

Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riteganya ko amakipe y’Ibihugu y’abagabo ashobora gukina amarushanwa cyangwa imikino ya gicuti.

Gusa ubuyobozi bushya bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwasanze Komite Nyobozi iheruka nta mukino wa gicuti yari yarateganyije mu Ugushyingo, ndetse kubona amafaranga yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo.

Kubera iyo mpamvu umutoza w’amavubi yahisemo gutegura umwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu agamije kureba niba abakinnyi bumva neza uburyo bw’imikinire ye n’amayeri y’umukino.

Muri uwo mwiherero abakinnyi bazacumbika muri hoteli nshya bya FERWAFA iri i Remera.

Nyuma y’imyaka hafi ine Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu mavubi
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu Mavubi agomba gutangira umwiherero hagaragaramo Kwizera Olivier

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE