Kwitwa inganzwa ntibigikanga abasobanukiwe ubwuzuzanye

Hari umwe mu bagabo uherutse gusakaza amashusho ku rubuga rwe rwa ‘WhatsApp’ ahetse umwana we, arangije ayaherekeresha ubutumwa bugira buti: “Niba ari uku uburozi bumera bampe bwinshi nirire, cyangwa niba ibi ari byo bita kuba inganzwa nemeye kuba yo ubuziraherezo!”
Bamwe mu babonye ubwo butumwa bahise bamwandikira bamubwira ko yemeye gutegekwa n’umugore akamugira cishwa aha, abandi bamubwira ko yemeye kuba inganzwa kugira ngo yubake mu gihe hari n’abamushimye bamwifuriza gukomereza aho.
Uretse kuba yaranenzwe n’abamwandikiye bamwita inganzwa, ubwe yagaragaje ko ntacyo bimutwaye mu gihe abanye neza n’umugore we kandi n’umwana ahetse ari uwabo.
Abaganiriye na Imvaho Nshya bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero bagaragaza ko kubona umugabo akora imirimo yo mu rugo ari igisebo mu gihe abandi babishima basabira abatarumva akamaro kabyo kwigishwa.
Uwimana Claudine, inkumi y’imyaka 19, ituye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, avuga ko Se adashobora koza umwana cyangwa ngo yuname akubura kuko abibona nk’ibigayitse ndetse abonye abikoze ashobora gukeka ko nyina yamuroze.
Yagize ati: ”Ese urumva ibyo yabitinyuka akoza umwana cyangwa n’indi mirimo? ntabwo Data yateka areba Mama cyangwa wenda ngo afate umweyo akubure; urumva se ibyo yabitinyuka? Nanjye mbibonye navuga nti Mama yaramuroze!…”
Akomeza avuga inkuru y’umugabo baturanye wabaye igitaramo mu bandi kuko ajya afata agafuka akajya guhaha, ndetse ntajye mu kabiri ahubwo akagura inzoga akayitahana akayisangira n’umugore.
Yagize ati: “Iyo babonye afashe agafuka agiye guhaha baravuga ngo umugore yaramuroze. Hanze aha birirwa bamuseka ngo umugore yamugiriyeyo kuko nta nubwo ajya mu kabari nk’abandi ahubwo agura inzoga akayijyana mu rugo bakayinywerayo.”
Yongeyeho ko abantu bavuga ko umugore we yamuhaye uburozi butuma ajunjama ubundi akamutegeka.
Icyakoze Uwimana yongeyeho ko atajya yumva intonganya mu rugo rwabo ahubwo abona bagendana mu nzira bishimye.
Mukiza Patience wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, ashimangira ko kubona umugabo uhetse umwana bigaragara nabi ku buryo n’abantu bavuga ko yarozwe.
Yagize ati: “Bigaragara nabi kuko guheka abana ntibyagenewe abagabo. Abantu bo hanze iyo babibonye bavuga ko hari ibyo wamuhaye kuko baba babona ari gukora inshingano zitari ize.”
Nubwo abo bakibona ko hari imirimo umugabo atakora kugira ngo arinde icyubahiro cye, hari abandi bavuga ko ibyo ntacyo bitwaye kuko bose baba bakorera urugo ndetse ko no kwita kuri abo bana bitagenewe umubyeyi umwe.
Gasamagera Aphrodis avuga ko mu gihe hari imirimo yo mu rugo itakozwe kandi kuri we afite umwanya yumva kuyikora nta gisebo kirimo.
Avuga ko koza amasahani, gukoropa, koza umwana akamuheka n’indi mirimo yo mu rugo ayikoze ntacyo yaba cyane ko na mbere yo gushaka umugore n’ubundi yabyikoreraga.
Yagize ati: ”Ibyo kwanga gukora imirimo yo mu rugo ngo ni uko ufite umugore mbibona nko kwiremereza. None se adahari cyangwa afite ikibazo kandi dufite abana twazicwa n’inzara cyangwa umwanda ngo ni uko adahari? Kabone n’iyo yaba ahari kuyikora nta gitangaza kirimo.”
Akomeza avuga ko yabonye abagabo bafasha abagore babo kandi ingo zabo zikaba nziza.
Gasamagera anenga abafata abo bagabo nk’inganzwa ndetse akabasabira ko bajya bahabwa inyigisho.
Ati: “Umuntu wita undi inganzwa ni ubujuji ahubwo akeneye ubujyanama akagira aho akosorerwa mu isomo.”
Basigayabo Jean Bosco, Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Gatenga, avuga ko hari abagifite imyumvire iri hasi ku bwuzanye bwo mu rugo ku mpande zombi ariko we yigeze kwiyumvira umugore ubuza umugabo kumufasha.
Yagize ati: “Hari ikibazo nahuye na cyo cy’umugore wigeze kumbwira ati umugabo wanjye ntashobora koza umwana, ukumva nyirubwite na we ntabyumva ahubwo mbona ko ubukangurambaga no ku bagore bukenewe.”
Yongeyeho ko ubwuzuzanye mu rugo bitavuze ikandamizwa hagati y’impande zombi ahubwo bishingiye ku burenganzira bungana.
Ingabire Francçoise, Ushinzwe ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Karere ka Rwamagana, yabwiye Imvaho Nshya ko abantu bagifata umugabo ufasha umugore nk’inganzwa ari uko batarasobanukirwa ubwiza bwo kuzuzanya.
Icyakora yemeza ko iyo myumvire iriho ariko bikwiye gucika.
Yagize ati: “Hari ababona bakabaseka bavuga ngo wa mugabo yabaye inganzwa mu rugo, cyangwa umugore hari utwo yamuhaye. Gusa iyo myimvire ni yo dushaka guca ahubwo uwo mugabo ni urugero rwiza ko n’abandi bagabo bamwigiraho. Umugabo yogeje umwana ko ari we Se bitwaye iki? Akubuye urugo ko ari urwe ikibazo kiri he?.”
Yongeyeho ko bigisaba kwigisha bihoraho kugira ngo bose babyumve kimwe.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isaba abantu kumva ko gufashanya imirimo yo mu rugo nta gikuba kiba cyacitse cyane ko urugo ruba ari urwa bose.
Minisitiri wa MIGERPROF, Uwimana Consolée, avuga ko mbere y’uko abashakanye babana hari ibyo baba barabanje kumvikanaho kandi biba bikwiye no gushyirwa mu bikorwa bagakomeza inzira y’ubwubahane no kuzuzanya.
Ati: “Mushobora kuba hari ibyo mwumvikanyeho mujya gushakana birimo gufashanya n’ibindi. Twongere turebe niba tubishyira mu bikorwa mu nyungu zacu nk’umugabo n’umugore no mu nyungu z’umuryango.”
Asaba abashakanye kwimakaza amahoro ashingiye ku bwuzuzanye nta gukandamizanya hagati y’impande zombi kandi bakibuka ko mu gihe batagize icyo bumvikanaho bashobora kubikemurira mu biganiro.


Seventy says:
Gicurasi 21, 2025 at 6:11 pmAbabagabo Ni Imyumvire Idahwitse Bobakifitiye Mumutwewabo Mbese Twabyita Bwacya Yo Mubitekerezo Nonese Umwana Abyarwanumugoregusa ? Iyondase Abayarayiteye ? Ukomufatikanya Kumubyara Ninako Inshyingano Zokumurera Aba Ari Izanyumwembi Umwana Ntago Aruwumugoregusa . Ahubwo Uyumugabo Yeretse Abandibagabo Kuko Umwana Ataruwumuntu Umwegusa . Ahubwo Nabandibagabo Babigenze Utya Ubundi Twubake Umuryango Utekanye Wamugabowe Komereza Aha !
Nabandibagabo Babirebereho .