Kwita Izina byasojwe n’ibirori byo gusangira (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye mu kwakira ku meza abanyacyubahiro, n’ibyamamare bise abana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 18 ku wa Gatanu taliki 2 Nzeri.
Abana b’ingagi 20 bavutse uyu mwaka ni bo biswe amazina n’abarimo Igikomangoma cya Wales Charles, witabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, abanyacyubahiro n’ibyamamare mpuzamahanga.
Umuhango wo gusangira iby’umugoroba wabereye kuri Intare Arena, ku cyumweru taliki ya 04 Nzeri 2022, ukaba waranzwe n’igitaramo cyaririmbiwemo n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Senegal Youssou N’Dour wanise umwe mu bana b’ingagi.
Undi muhanzi wasusurukije abitabiriye icyo gikorwa ni Joel Ruti hamwe n’itsinda rya Sauti Sol na ryo riri ku turonde rw’abise abana b’ingagi kuri iyi nshuro.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare bahaye abana bahaye amazina abana b’ingagi 20 bavutse mu mezi 12 ahize, mu birori byitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru mu gikombe cya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi.
Didier Drogba na we watanze izina yagaragaje ubuhanga afite mu kubyina burenze ku bwo kuba rurangiranwa mu mupira w’amaguru, ubwo umuhanzi N’Dour yakanyuzagaho mu ndirimbo yaryo yitwa ‘7 Seconds’.
Uyu mugoroba wari ibyishimo n’umunezero gusa gusa, ku bitabiriye ibyo birori byo gusangira iby’umugoroba, by’umwihariko muri ako kanya N’Dour yahagurutsaga Drogba akamujyana ku rubyiniro (stage).
Akandi gace kasusurukije abantu cyane ni aho Sauti Sol na N’Dour bahuriye ku rubyiniro bagahanika amajwi baririmbira abitabiriye.
Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ukorwa buri mwaka kuva mu mwaka wa 2005, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda wakorwaga mu miryango yungutse abana bato mu Rwanda rwo hambere no guha agaciro izi nyamaswa ziri mu nzira zo gucika ku Isi.
Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye kimwe cya gatatu cy’ingagi zo mu misozi zibarurwa ku Isi, ndetse buri mwaka zikomeza kwiyongera ari na ko zigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’iry’Igihugu muri rusange binyuze mu bukerarugendo.






